Miliyoni z’abanyamerika ziri mu bihe bikomeye byo kubaho nta muriro n’amazi ndetse bafite ubukonje bukabije butigeze kubaho mu mateka yabo.
Ubukonje bukabije cyane buri kumwe n’urubura rwinshi ndetse n’umuyaga ufite imbaraga byibasiye umujyi wa Texas ndetse n’ibindi bice byinshi by’Amajyepfo y’Amerika bimaze gutwara ubuzima bw’abagera kuri 21 ndetse bisiga abandi barenga miliyoni mu mwijima.
Mu mujyi wa Texas hacuze umwijima, aho habayeho kubura umuriro w’amashanyarazi
ahantu henshi bitewe n’uko ingomero z’ingufu z’amashanyarazi zagiye zirengerwa
ndetse zikangizwa n’urubura rwinshi biteye ubwoba. Miliyoni z’abantu ziri
mu bihe bikomeye byo kubaho nta muriro n’amazi ndetse bafite ubukonje bukabije
butigeze kubaho mu mateka yabo.
urubura ruri guhitana ubuzima bwa benshi
Impfu nyinshi zatewe n’umuyaga ufite imbaraga zabonetse cyane muri
Texas, Louisiana, Kentucky, Amajyaruguru ya Carolina na Missouri.
Ku gicamunsi cyo ku wa gatatu, Ikigo cy’igihugu gishinzwe
iteganyagihe (NWS) cyavuze ko inkubi y’umuyaga mwinshi wanyuze muri Texas,
ariko igasiga Abanyamerika barenga miliyoni 100 mu bwoba bwinshi bw’ikirere
ndetse bakaba bagomba kwitegura kuko ibihe bibi biteganyijwe gukomeza bikamara
iminsi.
Ubu bukonje bukabije n’umuyaga ndetse n’urubura rwinshi byafashe no
mubice byo hagati no mumajyaruguru ya Mexico aho miriyoni nyinshi z’abantu
zabuze umuriro w’amashanyarazi ku buryo bigoranye kugira ikintu bakora.
Impanuka nyinshi zagiye ziterwa n’umuyaga
ufite imbaraga urimo urubura ruteye ubwoba zagiye zihitana abantu. The Washington post yanditse ko imodoka
nyinshi zitakibasha
kugenda ndetse nizigerageje kugenda ziri gutwarwa n’imbaraga z’umuyaga
n’urubura zigahirima bigatuma haba impanuka nyinshi cyane.
Imodoka nyinshi zagiye zikora impanuka zatwaye buzima bwa benshi. Abantu benshi bari gutakamba bavuga ko bakonje bikabije ku buryo batabona
n’ikintu bacana ngo bashake ubushyuhe bitewe n’uko nta muriro bafite kandi ibintu byose bikaba
bikonje cyane.
Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter, Chris Prince, yanditse ati:
“Ndi i Houston, muri Texas ndakonje byo gupfa.” “Nta muriro, nta bushyuhe, nta mazi.
Mfite abana bane bato. Ni gute ibi bintu biri kuba koko”.
Undi ukoresha twitter witwa Josh Morgerman, nawe yanditse ko
inshuti ye yo muri Texas yitabaje gutwika ibikoresho byo mu nzu akabishyira mu ziko agacana kugira ngo akomeze kubona
ubushyuhe.
TANGA IGITECYEREZO