RFL
Kigali

Ntawe bitatangaza! Uwari 'mayibobo' yavuyemo umunyamategeko n'umudepite w'umu-miliyoneri ndetse agiye kwiyamamariza kuba Perezida

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:18/02/2021 19:06
2


Ibyamubayeho ntawe bitatangaza! Silvanus Osoro wanyuze mu buzima bugoye aho yahoze ari 'mayibobo' (akiri umwana yabaye mu buzima bwo ku muhanda), Imaza iza kumucira inzira, ubu ni umunyamategeko ukomeye, akaba n'umudepite w'ikitegererezo utunze za miliyoni ndetse afite gahunda yo kuziyamamariza kuba Perezida.



Silvanus Osoro ni umunyamategeko akaba n'umudepite ukomoka mu gace kitwa Mugirango Nairobi muri Kenya. Kugeza ubu atunze agatubutse kandi afite icyubahiro cyo kwitwa umu-miliyoneri ariko nanone yanyuze mu buzima bugoye tugiye kugarukaho muri iyi nkuru ishobora nawe gutuma utiheba bitewe n'ubuzima ucamo.


Osoro ari mu badepite batunze agatubutse muri Kenya

Niwe mfura mu bavandimwe be, abahungu batatu n'abakobwa batatu babyarwa na Meshack Onyiego wahoze ari umwalimu mu mashuri abanza ndetse na nyina Sarah Kemunto wahoze ari umuganga ku bitara byitwa Kaplong.

Silvanus Osoro aganira na standardmedia.co.ke yo muri Kenya yasobanuye uko ubuzima bwaje gusharira akisanga ku muhanda. Ati "Umuryango watwitagaho, ariko byatangiye guhinduka ubwo data yarwaraga icyo gihe nigaga mu mwaka wa gatanu w'amashuri abanza".

Yakameje avuga ko se yarwaye mu gihe kingana n'imyaka itatu ariko hagati aho ngo nyina na we yaje kurwara araremba hashize ibyumweru bibiri yitaba Imana. Nyina amaze kwitaba Imana ngo hashize amezi ane gusa Se nawe aritahira baba babaye imfubyi gutyo.

Aba bana 6 nyuma y'uko babuze ababyeyi bagiye bajya mu miryango itandukanye kugira ngo ubuzima bukomeze. Silvanus Osoro we yagiye kwa Se wabo wari umucuruzi i Nairobi, gusa ntabwo byaje kumugendekera neza kuko uyu Se wabo nawe yaje gufungwa bamukatira imyaka ibiri. 

Aha byahise biba ibindi bindi kuko umugore we atashoboraga kurera abana umugabo yamusigiye ngo abashe no kwita kuri Silvanus Osoro. Rimwe na rimwe ngo baraburaraga bakabyuka bajya ku ishuri inzara ari yose nta kintu bafashe ari nabyo  byatumye ahitamo kwibera mayibobo ku muhanda ashakisha icyo kurya.

Aha yagize ati "Navuye mu rugo kwa data wacu njya kuba mayibobo ku muhanda Nairobi kugira ngo njye mbona icyo kurya. Ku muhanda nahabaye amezi atanu, ndara hasi ku gasima". Yakomeje avuga ko ku muhanda yaje kuhavanwa n'inshuti ya Se wabo maze ikamusubiza mu rugo icyo gihe ngo uyu se wabo yari akiri muri gereza.


Osora n'abavandimwe be babaye imfubyi bakiri bato ahitamo kwibera ku muhanda

Uyu wamukuye ku muhanda ngo yaje kumujyana kwiga kuri Kihara Primary School, ahamara ukwezi kumwe ahita ajya kuri Se wabo wundi wari utuye ahitwa Mukuru. Uyu mubyeyi ngo yabwiye Osoro ko adafite ubushobozi bwo kumushyira mu ishuri ngo yige maze amwinjiza mu kazi yakoraga ko gukata ibyuma. Aka kazi karamuhiriye abona udufaranga nyuma aza kujyana na murumuna we mu kandi gace kitwa Kericho.

Asobanura ibi yagize ati "Twafashe Bus (Soma Bisi) twerekeza mu mujyi wa Kericho tuhasanga undi data wacu atubwira ko azadushyira mu ishuri. Ibintu byahise bisa nibiba byiza gusa Masenge we ntiyabyishimiye". Uyu mudepite yakomeje avuga ko uyu Se wabo yabajyanye kwiga mu ushuri ryitwa Chemasingi bakabifatanya n'akazi yabahaye ko gusarura 'Coton' zikorwamo imyenda kuko yari umuyobozi mu ruganda. Ngo yabahembaga amashiringi y'amanya-Kenya 70 buri munsi no muri 'Weekend'.

Mu gusoza amashuri abanza ngo yagize amanota 406 kuri 500 bituma za mu bagize menshi ku kigo maze yoherezwa kwiga ahitwa Kapsabet High School akaba ari ishuri ry'abahungu. Yahuye n'ikibazo kuko Se wabo yahise yanga kumwishyurira ngo kuko Nyirasenge atabishakaga.

Abo mu muryango we bashatse uburyo yakomeza kwiga bamujyana ku rindi shuri ryitwa Kamungei Secondary School ahiga igihembwe kimwe maze amafaranga akomeje kubura arabihagarika yigira kubana na Nyirakuru akajya akora amandazi akayacuruza akabona udufaranga.


Yahagaritse ishuri ibihembwe bibiri nyuma yaho yigira inama yo kujya ku ishuri ryitwa Nyabigena Secondary School akora ikizamini cy'ibazwa aragitsinda. Kuri iri shuri ngo yahasanze mwene wabo wamufashije muri byinshi birimo kubona ikarita ndetse akanamureka agakora ibizamini mu gihe atabonye amafaranga yo kwushyura kuko ari we byarebaga kuri iki kigo. 

Ikibabaje ni uko n'uyu mugabo wamufashisje yaje kwitaba Imana mu gihembwe cya 3 maze byose bigasubira i rudubi. Yigiriye inama yo gusubira kwa Nyirasenge mu mujyi witwa Kisii atangira kwiyigisha gushongesha ibikoze muri plastike.

Ku bw'amahirwe ngo yaje kubona umugore witwa Moenga Onchweri wari inshuti y'umuryango wabo akaba yari afite ikigo maze amwemerera kwigira ubuntu. Mu 2005 agira B+ bimuhesha buruse yo kujya kwiga muri kaminuza yitwa Kenyatta University mu bijyanye n'Uburezi. Aya masomo yafataga byari nko kwihugura kuko nta mpamyabumenyi yagombaga guhabwa.


Mu busore bwe ubuzima bwari bushaririye cyane

Nyuma yo kurangiza amasomo yasubiye i Nairobi atangira gucuruza ibinyamakuru ku muhanda agahabwa amashiringi 100 ku binyamakuru bitanu. Aha yagize ati "Iyo byabaga byagenze neza nashoboraga gucuruza amakopi 100. Ku manywa nacuruzaga ibinyamakuru, ku mugoroba nkajya gucuruza imyenda mu isoko rya Gikomba. Narizigamye noneho nsubira kwiga mbifatanya n'ubucuruzi".

Nyuma yaho yaje kwinjira muri sosiyete y'abacuruzi noneho ajya kwiga muri Mount Kenya University ahakura impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza  mu bijyanye n'amategeko kuko yagendaga abona amafaranga yo kwishyura.

Mu 2010 yashinze sosiyete ye yise Pitch Face Group Limited yakoraga ubucuruzi aza gukundwa igira igira abayoboke benshi hirya no hino muri muri Africa y'Uburasirazuba bagera ku 1000 . 

Yavuze ko byose yabigezeho abifashijwemo n'umugore we umuba hafi. Yatangaje ko yaje kwiyamamaza atsinda amatora y'abadepite. Ubu afite intego yo kuba Guverineri w'Intara ya Kisii mu 2027 ndetse avuga ko mu mwaka wa 2037 aziyamamariza kuyobora igihugu cya Kenya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tugiramahoro Jean pierre3 years ago
    Ntaho imana itageza umuntu nukuri.urebye inzira yubuzima bwe watekerezako ataba Ari uwariwe ubu.
  • Ntaganda Innocent3 years ago
    Imana ishimwe koyamuhinduriye ubuzima, amen.





Inyarwanda BACKGROUND