RFL
Kigali

Apostle Mignonne, Ev Manasseh, Gentil & Rhoda bagiye kuganiriza urubyiruko rugeze mu gihe cyo gushaka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/02/2021 15:02
0


Abakozi b'Imana barimo Apostle Mignonne Kabera, umuvugabutumwa Manasseh Eric Muvandimwe uba muri Canada, umuramyi Gentil Misigaro n'umugore we Rhoda Misigaro nabo baba muri Canada, bari mu bazatanga ubuhamya n'impanuro muri gahunda yihariye y'urubyiruko yiswe 'Sons of Issachar Youth Session' itegurwa na Women Foundation Ministries.



Sons Of Issachar ni gahunda yihariye y'urubyiruko rwo muri Noble Family Church (NFC) Women Foundation Ministries (WFM) biyoborwa n'Intumwa Mignonne Kabera, ikaba igamije gufasha urubyiruko gusobanukirwa neza icyo ijambo ry'Imana rivuga, ikabashishikariza kuyoborwa n'Ijambo ry'Imana kurusha kuyoborwa n'ibibazengurutse ndetse urubyiruko narwi rugahabwa umwanya wo gusobanuza ibyo rudasobanukiwe.

Nyuma y'uko habaye bwa mbere aya materaniro y'urubyiruko 'Sons of Issachar Youth Session Part 1' yabereye umugisha benshi mu bayakurikiye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Zoom na cyane ko muri iki gihe guterana kw'abantu benshi bitemewe mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, kuri ubu aya materaniro y'urubyiruko agiye kongera kuba nabwo akazabera kuri interineti.

Muri 'Sons of Issachar Youth Session Part 2' izaba kuwa Gatandatu tariki 20 Gashyantare 2021 kuva saa Kumi n'ebyiri z'igice z'umugoroba, hatumiwe abakozi b'Imana batandukanye barimo umuryango w'umuramyi Gentil Misigaro ukunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana wamenyekanye mu ndirimbo 'Biratungana', 'Buri munsi', 'Iyo mbimenya' n'izindi. 

Hatumiwe kandi umuvugabutumwa ukundwa bihebuje n'urubyiruko, uwo akaba ari Ev Manasseh Eric Muvandimwe uba muri Canada. Aba bakozi b'Imana bazakirwa na Apostle Mignonne (Host) uyobora Women Foundation Ministries. Abandi bagaragara mu bazagira ubutumwa batanga muri aya materaniro, ni Jacky Tunga n'umuhanzi Columbus Nduwayo uzwi mu muziki mu izina rya Rata Jah NayChag, akaba akunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo 'Hindura' ndetse n'iyo aherutse gusohora yise 'Ukiwa Nami'.


Ev Manasseh Muvandimwe hamwe n'umugore we babana muri Canada

Pastor Liz Bitorwa wo muri Women Foundation Ministries yabwiye InyaRwanda.com ko 'Sons Of Issachar youth Sessions' ari gahunda igamije gufasha urubyiruko kuyoborwa n'Ijambo ry'Imana kurusha kuyoborwa n'ibihe barimo. Yavuze ko ari gahunda bashyizeho bisunze icyanditswe cyo muri Bibiliya kuri mu 1 Ingoma 12:32. Yagize ati:

Ni gahunda yihariye y'urubyiruko rwo muri NFC na WFM, 1 Ingoma 12:32 (hano ntabwo tuvuga gender), muri iyo scripture baratubwira ko bari abahanga bo kumenya ibihe. Iyi gahunda igamije ku empowering urubyiruko mu gusobanukira neza icyo Ijambo ry’Imana rivuga; - kuyoborwa n’Ijambo ry’Imana kurusha kuyoborwa n'ibihe turimo cyangwa ibituzengurutse.

Pastor Liz yakomeje agira ati "Hanyuma kubera ari sessions, iyi ni iya 2, zizakomeza". Yasobanuye ko ari gahunda y'urubyiruko rugeze mu gihe cyo gushaka, hakibandwa ku gutanga ubuhamya ndetse n'impanuro zitangwa na Apostle Mignonne. 

Ati "Ni gahunda y’urubyiruko rugeze mu gihe cyo gushaka. Aho twunva ubuhamya butandukanye, Ijambo ku batumirwa, na Apostle afata umwanya wo kuganiriza urubyiruko. Hanyuma urubyiruko rukagira umwanya wo kubaza ibyo badasobanukiwe".

Aya materaniro azabera kuri Zoom nk'uko twabisobanuye hejuru. Ku bifuza kuzayakurikira, Zoom ID ni: 5750678516, umubare w'ibanga (Password) ni: 2021.


Gentil & Rhoda bari mu bazaganiriza urubyiruko ruzakurikira aya materaniro


Apostle Mignonne azatanga impanuro ku rubyiruko ruzakurikira aya amateraniro


Rubyiruko ntimuzacikwe!








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND