Bibaho kenshi cyane umugore agategereza urubyaro igihe kinini agaheba kandi nta burwayi bugaragara mu mubiri we. Umugore yari amaze imyaka 6 ategereje urubyaro yarahebye Imana imukubira imyaka yose yamaze ategereje.
Uyu mugore witwa Doris Levi Wilson, ufite imyaka 34 y'amavuko, yaherukaga kubyara ubwo yabyaraga impanga z'abana babiri umuhungu n'umukobwa. Doris ukomoka i Koluama mu Majyepfo ya Ijaw muri leta ya Bayelsa ho muri Nigeria, yatangaje benshi ku wa kabiri, 9 Gashyantare 2021.
Mu kiganiro n’abanyamakuru aho batuye i Yenogoa, we n'umugabo we bashakanye, bashimye Imana kubera umunezero mwinshi kandi bashishikariza n'abandi bashakanye bagitegereje urubyaro ko bakwihangana bashikamye kuko Imana byose iba ibihanze amaso kandi izi impamvu.
Aba bana 6 yibatutse nyuma y'imyaka 6 ategereje , 4 muri bo ni abahungu mu gihe 2 ari abakobwa. Amakuru avuga ko uyu mubyeyi atigeze agorwa cyane n'iyi nda yavutsemo abana 6, kuko yababyaye mu gihe gito cyane.
Src:Legit
TANGA IGITECYEREZO