RFL
Kigali

Amerika: Inzu ziberamo ibirori na za sitade bigiye gufungurwa abafana bemererwe kwitabira ibirori

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:18/02/2021 12:22
0


Inzu ziberamo ibitaramo na za sitade zakira imikino zigiye kongera kwakira abafana ariko ku kigero cya 10%.



Billboard.com yanditse ko hamwe mu hantu habera ibitaramo bikomeye nka Madison Square Garden iherereye i Manhattan na Barclays Center iri i Brooklyn zigiye gufungura. Inzu nini zakira ibitaramo mu mujyi wa New York zizafungura mu cyumweru gitaha nk'uko Guverineri w'aho witwa Andrew Cuomo yabisobanuye. 

Ahabera imikino naho hazafungura ariko hakire 10% ry’ubushobozi hasanganywe. Yagize ati:’’Úkuri guhari ni uko tutahama mu nzu kugeza buri wese ahawe urukingo’’.


Guhera ku ya 23 Gashyantare buri nzu iberamo imyidagaduro izatangira gukorerwamo ibirori nibura yakire abantu 2000 bicaye neza banahanye intera. Abitabira ibirori bose barasabwa kunyura mu cyuma gipima ibipimo by’ubushyuhe. Ikindi kandi bagomba kwambara udupfukamunwa keretse igihe bari kunywa no kurya aho mu nzu zakira ibirori. 

Ni ukuvuga ko buri mukino na buri gitaramo hazajya haba hari amatike 2,000 yonyine. Mu Bwongereza mu nzu iberamo ibitaramo bikomeye yitwa 02 Arena ku ya 27 hateganyijwe igitaramo ariko kizakorwa n’abacuranga injyana ya Rock imwe zikunzwe muri icyo gihugu. Icyakora mu nzu zikomeye nka Time Union Center iri i Albany na Blue Cross Arena iherereye i Rochester ntiziteganya gufungura kugeza mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2021.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND