RFL
Kigali

Albert Niyonsaba yasohoye indirimbo nshya 'IJAMBO' anizeza abakunzi b'inganzo ye ko abafitiye byinshi byiza imbere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/02/2021 18:39
0


Umuramyi Albert NIYONSABA wamenyekanye cyane mu mwaka wa 2016 ubwo yatwaraga igihembo cya Groove Award nk’umuhanzi w’umugabo witwaye neza muri uwo mwaka, kuri ubu yasohoye indirimbo nshya yise IJAMBO.



Iyi ndirimbo nshya irabimburira izindi akiri gutunganya muri uyu mwaka ateganya kugenda ageza ku bakunda ubutumwa bwe uko iminsi igenda iza. Tuganira na Albert NIYONSABA mu magambo ye yagize ati "Iyi ndirimbo nayanditse nifashishije umurongo wo muri Bibiliya, Yeremiya 1:12 aho hagira hati "Maze Uwiteka arambwira ati waroye neza, kuko ndinda ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze".

UMVA KURI INYARWANDA MUSIC INDIRIMBO NSHYA 'IJAMBO' YA ALBERT NIYONSABA

IJAMBO ni indirimbo iri mu njyana yihuta ariko kandi ifite umudiho ukunda kubyinika basirimba mu nsengero cyangwa mu masengesho. Yumvikanamo cyane amagambo y’icyizere no gutegereza icyo Imana yavuze aho umuhanzi Albert agira icyo icyo yavuze ni ukuri kose ugitegereze kizasohora agakomeza agira ati 'Ni ryo ryatuvuzweho, ritugira abo turi bo, ni ryo ryashyizeho imfatiro duhagazeho".

Iyi ndirimbo Albert NIYONSABA yatangaje ko ayimaranye iminsi, ariko akaba aribwo yumvise umutima we umwemerera kuyisangiza abakunzi be kandi abizeza ko ativaye ahubwo uko iminsi yicuma arajya akomeza gukora umurimo w’Imana uko ashobojwe".


Albert Niyonsaba avuga ko afite byinshi byiza ahishiye abakunzi be

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'IJAMBO' YA ALBERT NIYONSABA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND