RFL
Kigali

Umugabo arashinjwa gusunikira umugore we utwite mu manga agapfa mu gihe bari kwifotoza Selfie-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:17/02/2021 15:07
0


Umugabo witwa Hakan Aysal ufite imyaka 40 y'amavuko arashinjwa n’abapolisi ko yasunitse umugore we utwite, Semra Aysal w’imyaka 32 ku nkombe z'urutare agahita apfa.



Umugabo n'umugore bari mu kiruhuko cy'ubutembere mu kibaya cya Butterfly, mu mujyi wa Mugla uherereye mu Majyepfo y’Iburasirazuba bwa Turkiya hari muri Kamena 2018. Umugabo yifotoje hamwe n’umugore we utwite mbere gato y'uko bivugwa ko yamusunitse ku rutare  rufite nka metero 1.000.


Umugore, Semra wari utwite inda y'amezi arindwi, yahise apfana n'umwana we utaravuka. Abashakanye bari kwifotoza amafoto azwi nka Selfie bahagaze hejuru y'urutare ruri ku manga, abashinjacyaha bavuga ko impanuka mu by'ukuri ari ubwicanyi bwakozwe n’umugabo kugira ngo ashobore kwishyura amafaranga mu bwishingizi yafashe.

Mu nyandiko y'ibirego bavuga ko ari icyaha cyo kwica nkana ku mugabo, ivuga ko yateguye iyicwa ry'umugore we, kuko yabanje  gufata ubwishingizi bw'impanuka ku giti cye mu izina rye aho yari afite ingwate ingana na 400.000 (TRY) (£) 40,865) kandi aho abagenerwabikorwa yariwe wenyine muri iyo ngwate aho gushyiramo n'umugore we.


Abashinjacyaha bavuze ko impamvu imwe rukumbi bicaye hejuru y’urutare amasaha atatu, ari uko yashoboraga kumenya neza ko nta muntu uri hafi, akimara kubona ko ari bonyine, yamwishe nkana amusunika ku rutare. Murumuna w’uwahohotewe, Naim Yolcu, avuga ko umugabo atigeze ababazwa n'urupfu rw'umugore we.

Yagize ati: "Ubwo twagiye mu kigo cy’ubuvuzi cya Forensic Medicine kureba umurambo, Hakan yari yicaye mu modoka ye ntacyo yitayeho. Jye n'umuryango wanjye twarashenguwe umutima ariko Hakan ntiyigeze anagaragaza ko yababaye".



SRC:Mirror






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND