RFL
Kigali

Inama Mama Nick agira urubyiruko rwifuza kwinjira mu mwuga wo gukina filime

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:16/02/2021 8:19
0


Mukakamanzi Béatha uzwi nka Mama Nick muri filime y'uruhererekane City Maid ica kuri Televiziyo Rwanda avuga ko abantu bakiri bato bahawe ikaze muri sinema nyarwanda ariko bakwiriye gushishoza bakifata bitewe n’ibishuko bahuriramo nabyo.



Agira inama abakobwa yo kwitwararika ntibemerere abashobora kubaka ruswa y’igitsina. Ati:’’Erega ahantu hose usibye no muri sinema ruswa ishingiye ku gitsina irahari’’. Akomeza avuga ko umukobwa wifuza gutera imbere agahura n’umwaka ruswa akwiriye kubyanga kuko icyo Imana yakugeneye kiba gihari kandi igihe iyo kigeze ugera ku nzozi za we. 

Hari mu kiganiro ‘’The Fact Show’’ kinyura kuri Fine Fm 93.1 gikorwa na Peacemaker afatanyije na Pazo Parole Umukapo. Uyu mubyeyi benshi bakinana bakunze kumufata nk’umubyeyi wabo bitewe n’ukuntu ababa hafi mu gukina na nyuma yo gukina akomeza kubabera umubyeyi. Mama Nick avuga ko nta muntu arafata atanga ruswa cyangwa se yaka ruswa ariko icyo kibazo kirahari.


Akomeza avuga ko abantu bamamaye bakwiriye gukomeza kuba inyenyeri imurikira abandi. Ati:’’Nta muntu ugera ku kintu wenyine aba afite uwamufashije nta we ukwiriye kwirata aho yageze ahubwo akwiriye gukomeza gufasha abandi’’.


Mama Nick umwaka wa 2020 yegukanye igihembo cya Best actress cyatanzwe na Isango na Muzika. Mama Nick yavuze ko ari umubyeyi ufite abana 6 akaba afite abuzukuru 4. Icyamushimije mu buzima ni ukuba yarashatse mu 1983 nyuma akabyara ngo naho icyamubabaje cyane ni ukubura ababyeyi.


Umukinnyi wa filimi ku Isi abona ukina neza yavuze ko abona ari Jack Chan.

Abahanzi nka Masamba, Cécile Kayirebwa na Jules Sentore avuga ko ari abahanzi baririmba indirimbo ziri mu njyana nyarwanda akumva zimushimishije. Kuri ubu afite shene ya YouTube yitwa Duhanure Tv aho afite urubyiruko afasha kwinjira muri sinema. Avuga ko iyo shene ye ifasha abakiri bato kwidagadura kandi hariho inama zubaka abanyarwanda muri rusange.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND