RFL
Kigali

“Gukemura ikibazo cya Covid-19 byoroshye kurusha icy'ihindagurika ry’ikirere!” Bill Gates arasaba abatuye Isi kumenya umubare miliyari 51 na 0

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:15/02/2021 19:59
0


Bill Gates ni umwe mu bagabo batajya bapfa kurenzwa ingohe iyo bigeze ku cyorezo cya Covid-19 ndetse yagiye ashinjwa byinshi byerekeranye nacyo. Kuri iyi nshuro yagaragaye avuga uburyo iki cyorezo kidakanganye ndetse ko cyoroshye ugereranije n’ihumana ry’ikirere. Ese ni iki kihishe inyuma ya Miliayri 51 na 0, uyu muherwe yatangaje?



“Igabanwa ry’ihumanwa ry’ikirere nirigerwaho ni cyo gikorwa gihambaye ikiremwamuntu kizaba gikoze gihambaye mu mateka y’Isi”. Ibi ni ibyatangajwe na Bill Gates. Uyu munshoramali avuga ko ikibazo cya Covid-19 cyoroshye cyane ugeranije n’ihumana ry’ikirere.

Uyu mugabo yatangaje imibare igera kuri 2 aho avuga ko buri wese utuye ku Isi agomba kuba ayizi, iyo mibare ni Miliyari 51 na o. Uyu mushoramali avuga ko iyi mibare isobanuye ko nibura ibicupa bya Gaze bigera kuri miliyari 51 byoherezwa mu kirere bigomba kugabanuka bikagera kuri 0.

Bwana Bill Gates avuga ko nta bundi buryo bwo kugabanya iyi myuka ihumanya ikirere uretse gutera ibiti byinshi bikajya bisohora imyuka mizima noneho bigakoresha iyi mibi (Carbon dioxide).

Bwana Gates ahamya ko ibi bijyanye no gutera ibiti bizakora ku kigero cya 70% naho 30%  ikazakurwaho no kwimakaza gukoresha ibicanwa bishingiye ku mashanyaraza abyarwa n’izuba ndetse n’abyarwa n’amazi.


Bill Gates avuga ko uyu mushinga wo gushaka ubusugire bw’ikirere ugoranye kuwukora mu gihe za Leta z’ibihugu zitabigiramo uruhari ndetse inzira imwe yo kubikora ni ukongera ibiciro ku bicanwa bitumura imyotsi mu kirere cyane cyane iby’imodoka. Ati “Ntabwo ubu uri kubona uburibwe uri guteza mu gihe uri kohereza ibyuka bihumanya mu kirere".

Uyu mushoramali akaba na nyiri Microsoft, magingo aya arabarirwa umutungo ufite agaciro ka Miliyari $124. Ku bwe avuga ko ababajwe n’ahantu habi ikiremwamuntu kiri kwerekeza akanavuga ko ari bimwe mu bimuraje ishinga kugira icyo yakora binyuze mu kigo cy’ubugiraneza cye yashinze.

Iyo havuzwe icyorezo cya Covid-19 hari benshi bahita bagendera ku bihuha bakavuga ko ariwe nyirabayazana ndetse ko afite n’inyungu zibyihishe inyuma harimo no gukoresha inkingo z’iki cyorezo mu gukwirakwiza utwuma nkurura makuru tuzaterwa mu bantu akabona uko azajya abagenga.

Gusa ibi byose ababivuga ni abakwiza ibihuha nta gihamya n’imwe baba bafite kuko inzego zibishinzwe harimo n’Ishami ry’Umuryango w'Abibumbye rishinzwe ubuzima ntacyo zivuga kuri iyi ngingo, gusa risaba abatuye Isi kwirinda icyorezo hagendewe ku mabwiriza atangwa kuko benshi mw’iyi minsi bari kukitwaza bakabeshya. 

Icyakora mbere y'uko Covid-19 yaduka, Bill Gates yakunze kugira inama abatuye isi y'uko hagiye kuza icyorezo kizahangayikisha Isi, ndetse n'umugore we aherutse gutangaza ko iki cyorezo kitaraza babashije kwibikira ibiryo bihagije.

Iyo Bill Gates abajijwe ibijyanye no kuba icyorezo cya covid-19 waba ari umushinga we ndetse agamijwe kugenga abatuye Isi, asubiza agira ati ”Kubera iki nashaka kugenga abatuye Isi? Urazi ntabwo ndajwe ishinga no kumenya amakuru y'ahazaza ha muntu”. Ibi yabitangarije ikinyamakuru cya BBC dukesha iyi nkuru. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND