RFL
Kigali

Nimuhumure! Laetitia D. Mulumba yasohoye indirimbo y'ihumure yahawe n'Imana nyuma y'urupfu rw'umuhungu we-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/02/2021 20:17
0


Umuhanzikazi Dukundimana Laetitia [Laetitia D. Mulumba] uba mu gihugu cy'u Bufaransa, wamenyekanye mu ndirimbo 'Kwizera', yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Duhumure' ikubiyemo ubutumwa bw'ihumure yahawe n'Imana nyuma yo kubura umwana we w'umuhungu. Yavuze ko Imana yamuhumurije, imusaba nawe guhumuriza abandi.



Tariki 26 Ukuboza 2020 nibwo hatangajwe inkuru ibabaje y'urupfu rw'umwana wa Laetitia D. Mulumba n'umugabo we Producer Bill Gates Mulumba - inkingi ya mwamba mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana dore ko yakoreye benshi indirimbo zabagize ibyamamare akaba n'umuhanga mu gucuranga gitari Bass. Nyuma y'ibihe bisharira uyu muryango wanyuzemo byo kubura umwana wabo w'ubuheta, Laetitia D. Mulumba yaje kuhakura indirimbo y'ihumure ari nayo yamaze gushyira hanze.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'DUHUMURE' YA LAETITIA D. MULUMBA

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Laetitia D. Mulumba ubwo yasobanuraga aho yakomoye iyi ndirimbo ye nshya yasohokanye n'amashusho yayo yafatiwe mu Bufaransa, yagize ati "Mu minsi ishize umwana wacu w'umuhungu Hirwe Joshua Mulumba atabarutse, byari ibihe bishaka kurushya umutima cyane ariko twisunga Uwiteka tumwikomezaho nawe aha imitima yacu imbaraga zo gukomera".

"Nafashijwe cyane no gusobanukirwa ko nta kintu na kimwe kibasha kutugeraho nk'abantu byongeye nk'abana b'Imana Uwiteka atabyemereye ngo bitugereho, ni uko numva bimpumurije umutima ku rugero rwo hejuru, muri uri uko gushima Imana yari ihumurije umutima wanjye numvise mpamagariwe ihumure numva guhumuriza abandi, nk'uko ijambo ry'Imana rivuga ngo ndashaka ko ukomera ugakomeza n'abandi".

Laetitia D. Mulumba yakomeje agira ati "Ubutumwa nifuza ko umuntu wese yagumana cyangwa akakira muri iyi ndirimbo, ni uko n'ubwo ibiteye ubwoba biriho dukwiye gutunga imitima irimo amahoro kuko dufite Imana itureberera muri byose. Ijambo ryayo riravuga ngo n''igishwi kimwe nticyagwa hasi we atabyemeye', iryo jambo ryarandemye nifuza ko ryarema ibyiringiro rigasana n'imitima yari ihungabanye ibuze amahoro.


Laetitia D. Mulumba umuhanzikazi nyarwanda uba mu Bufaransa

Amajwi n'amashusho by'iyi ndirimbo byakozwe Producer Bill Gates Mulumba muri studio yabo yitwa GATES SOUND ikorera mu Bufaransa aho bamaze igihe batuye. Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo, Laetitia D. Mulumba avuga ko afite ibibitsanyo byinshi Imana yamuhaye bityo aaba yiteguye kubigeza ku bakunzi be n'abakunda umuziki wa Gospel bose muri rusange. Ati "Dufite ibibitsanyo byinshi Imana yaduhaye uko tuzashobozwa tuzajya tu bigeza ku bwoko bw'Imana".

"Ibyo atwibwiraho ni byiza, biruta ibiteye ubwoba duhura nabyo, n'ubwo amakuba yaba menshi, duhumure, uturinda ntahunikira, ntasinzira. Igishwi nticyagwa hasi atabyemeye, uwo niwe Mana Data uturengera. Nk'uko imisozi igose i Yerusalemu, niko Uwiteka agose abantu be, muhumure. Azakurinda amajya n'amaza, n'iyo waca mu mazi ntazagutembana,..ajya aduha amahoro mu gihe cy'intambara. Ayo ni amwe mu magambo agize indirimbo 'Duhumure' ya Laetitia D. Mulumba ifite iminota 2 n'amasegonda 56.


Laetitia Dukunde Mulumba yahumurije abantu mu ndirimbo ye nshya

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'DUHUMURE' YA LAETITIA D. MULUMBA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND