RFL
Kigali

"Imibare iratanga icyizere mu gihugu hose!" Minisitiri Busingye avuga ku igabanyuka ry'ubwandu bwa Covid-19

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:15/02/2021 9:47
0


Minisitiri Busingye yagize ati "Imibare iratanga icyizere mu gihugu hose! Muri Kigali icyorezo cyagabanutse bikomeye, mu turere ho n'ibindi bindi. Merci bcp bcp. Mucyo rero tutaba ari twe twitenguha, tutisubiza aho tuvuye, dukomere ku gapfukamunwa, intera, isuku, twirinde amahuriro".



Mu ntangiriro za Mutarama ubwandu bwa coronavirus mu Rwanda bwari ku rwego ruteye impungenge ku buryo abanyarwanda batizihije iminsi mikuru isoza umwaka. Hagiyeho 'Guma mu karere' na 'Guma mu Mujyi wa Kigali'. 

Abafata ibyemezo barimo abaminisitiri batangiye gutanga ubutumwa burimo ihumure ku buryo mu gihe abanyarwanda bakomeza kwirinda hashobora gufatwa ingamba zo kudohora hakaba hafungurwa bimwe mu bikorwa bigiye kumara umwaka bifunze. 

Ubutumwa bwa Minisitiri Busingye Johnston intumwa nkuru ya Leta akaba anayobora Minisiteri y’Ubutabera, yagaragaje ko hari icyizere mu gihugu hose bitewe n’imibare ibyivugira. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati:

Imibare iratanga icyizere mu gihugu hose! Muri Kigali icyorezo cyagabanutse bikomeye, mu Turere ho n'ibindi bindi. Merci bcp bcp. Mucyo rero tutaba aritwe twitenguha, tutisubiza aho tuvuye. Dukomere ku gapfukamunwa, intera, isuku, twirinde amahuriro.

Ijoro ryakeye mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu batatu bishwe na Coronavirus, bituma umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu Rwanda ugera kuri 239, abamaze kucyandura biyongereyeho 76 mu gihe abakize mu masaha 24 ashize ari 315. Abishwe na Coronavirus ni abagore babiri b’imyaka 69 (mu Ruhango) na 49 (i Kigali) n’umugabo w’imyaka 63 w’i Nyagatare.

Itangazo rya MINISANTE ryo kuri iki Cyumweru, tariki 14 Gashyantare 2021, rigaragaza ko mu bipimo 4675 habonetse abantu 76 banduye, bituma umubare w’abamaze kwandura ugera ku 17343. Rikomeza rigaragaza ko abakize biyongereyeho 315 bituma umubare w’abamaze gukira bose ugera ku 14792. Ni ukuvuga ko abakirwaye ari 2312.

Kugeza uyu munsi abandura bari ku kigero cya 1.6%, mu gihe abakira bageze kuri 83.8% naho abahitanwa na Coronavirus ni 1.3%. Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu bigo byagenewe kwakira abarwayi ba Coronavirus harimo abantu 15 barembye cyane. U Rwanda ku munsi w'ejo kandi rwatangiye ibikorwa byo gukingira Coronavirus haherewe ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo barimo abaganga.


Ubutumwa bwa Minisitiri Busingye ku igabanyuka ry'ubwandu bwa Covid-19






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND