RFL
Kigali

Gisagara: Polisi yafashe bamwe mu bacyekwaho gutega umunyeshuri bakamwambura 'Computer' n'amafaranga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/02/2021 14:00
0


Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Gashyantare 2021 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save yafashe abasore babiri bakekwaho gutega bakanambura umwana w'umunyeshuri.



Aba basore bafashwe na Polisi ni uwitwa Nikobari Jean Paul w’imyaka 20 na Hategekimana Jean de Dieu w’imyaka 23 bakekwaho gutega igico uwitwa Manishimwe Enock w’imyaka 19 bakamwambura mudasobwa ndetse n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150. Bafatiwe Kagari ka Munazi mu Mudugudu wa Rwosezero mu Murenge wa Save.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko hari abantu bateze Manishimwe ari mu gitondo agiye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bamwambura amafaranga yari afite ndetse na mudasobwa (Laptop). Nyuma yahise aza gutanga amakuru Polisi itangira gushakisha abo bantu.

Yagize ati “Hari abantu bategeye Manishimwe mu gishanga kiri mu Mudugudu wa Cyezuburo mu Kagari ka Rwanza mu murenge wa Save. Bamuteze ari mu gitondo hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa moya, Manishimwe ntiyabashije kumenya amazina yabo ariko yasobanuye uko bari bambaye n’uko basa, abayobozi mu Mudugudu no mu Kagari bahise bemeza ko umwe ari Nikobiri nawe avuga ko yari kumwe na Hategekimana.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko atari ubwa mbere muri kiriya gishanga kiri mu Mudugudu wa Cyezuburo havugwa abantu batega abantu bakabambura. Yavuze ko Polisi ifatanije n’izindi nzego bashyizeho uburyo bwo gucunga umutekano hariya hano harimo kuhapanga amarondo ya nijoro.

Yagize ati “Twafashe bariya babiri barimo gucyekwa kwambura Manishimwe ariko turacyarimo gushaka n’abandi kuko hari abaturage benshi bagiye baduha amakuru ko hariya hantu bakunze kuhamburirwa n’urubyiruko ruhajya cyane cyane ku mugoroba.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora bakareka gukomeza gukora ibyaha bategereje gutungwa n’ibyo bambuye abaturage. Yavuze ko Polisi y’u Rwanda k'ubufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu baturage biteguye guhashya abantu bose bashaka guteza umutekano mucye mu baturage.

Hakizimana na Nikobari Polisi yahise ibashyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Save.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 yo muri iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe, iyo kwiba byakozwe nijoro, iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND