RFL
Kigali

U Rwanda ni rwiza pe! Amafoto 30 y'ahantu heza cyane mu rw'imisozi 1000

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/02/2021 16:54
3


Abantu benshi bazi u Rwanda nk'igihugu cy'imisozi 1,000 akaba ari akabyiniro karwo bitewe n'uko rugizwe n'imisozi myinshi yiganjemo ahantu heza nyaburanga harimo na Parike y'ibirunga iryohera ijisho rya ba mukerarugendo bo mu bihugu bitanduKanye ku Isi.



Mu nkuru y'uyu munsi tugiye kukwereka hamwe mu hantu heza mu Rwanda wasohokera n'umuryango wawe cyangwa ukaharangira inshuti zawe. Turifashisha amafoto agera kuri 20 yafashwe na Gafotozi wabigize umwuga Kwizera Emmanuel, ayo mafoto akaba ari ku rubuga Lensrwanda.com rufite umwihariko wo kwerekana ubwiza bw'u Rwanda binyuze mu mafoto bafata mu bice bitandukanye by'igihugu. Ni amafoto akwereka uburyo u Rwanda ari rwiza mu buryo butangaje.


Iyi foto bayifatiye mu kirere, uyu akaba ari umugezi wa Nyabarongo


Iyi ngagi yafotorewe muri Parike y'Igihugu y'Ibirunga


Parike y'Igihugu y'Akagera uyisangamo inyamaswa z'amoko atandukanye


'Canopy Walkway' muri Parike y'igihugu ya Nyungwe


Umujyi wa Kigali uba uryoheye ijisho mu masaha ya nimugoroba


Zimwe mu nyubako z'ubucuruzi ziri mu mujyi wa Kigali


Umujyi wa Kigali mu masaha na nijoro


Iyi nyoni yafotorewe mu biti byiza by'i Nyandungu muri Kigali


Icyayi cy'u Rwanda kiryhera benshi! Uyu ni umurima w'icyayi mu karerre ka Nyamasheke


Umuhanda uca mu misozi yo mu karere ka Rutsiro


Mu kiyaga cya Kivu


Ifoto igaragagaza imisozi iringaniye yo mu Rwanda ubwo izuba ryari rirenze


Ifoto igaragaza ikirere cyabaye umutuku hejuru 'imisozi


Amazi atemba ku rutare, aya mazi bayita 'Mukanyansyo waterfall'


Twageze ku kiyaga cya Kivu

Uburyohe bw'ikiyaga cya Kivu buzwi n'abatuye ku nkengero yacyo


Kimwe mu birwa biri mu kiyaga cya Kivu


Ba mukerarugendo ubwo batereraga imsozi bajya gusura Parike y'igihugu y'ibirunga


Mu birunga haba hari amafu menshi aryohera ba mukerarugendo


Inzu ndangamurage y'Ingoro y'Umwami iri mu karere ka Nyanza

AMAFOTO: Kwizera Emmanuel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kainamura flank3 years ago
    nshatsegusura parikiyakagela nabigenzante?
  • kainamura flank3 years ago
    ibyizabirimo numurage urwanda
  • Dusengimana Alias3 years ago
    Nge ndumva no kumusozi wa Kabuye uherereye mu karere ka Gakenke naho ari heza.





Inyarwanda BACKGROUND