RFL
Kigali

Rubavu: Safi Teck wendaga kurongora umukecuru umurusha imyaka 40 yahishuye ko yakubiswe inkoni nyinshi ahita yumvira inama yahawe-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:11/02/2021 14:53
0


Mu kiganiro Nsabimana Theoneste ari we Safi Teck yagiranye na InyaRwanda Tv yagarutse ku buzima bwe muri iyi nkuru itarakiriwe neza cyane, uko yahuye n'umukunzi we w'umukecuru we bakaza gukundana kugeza ubwo bifashe indi ntera.



Mu magambo ye Safi Teck yagize ati ”Njye nahuye n’uyu mukecuru, turamenyana, akajya angira inama nanjye nkamuha izindi, bituma atangira kunkunda ku buryo yifuje no kuba umugore wanjye atitaye ku myaka yanjye n’iyo andusha. Ubundi ntabwo njye nabanje kumukunda ni we wankunze mbere akajya ambwira ngo arankunda cyane ndetse akifuza ko tunaryamana. Ni aho urukundo rwacu rwahereye kuko yari umuntu ushoboye, akaba umubyeyi ushoboye utari umwasama byanaje gutuma mukunda cyane”.

Byagenze bite inkuru ya Nsabimana Theoneste [Safi Teck] ikimara kugera ku babyeyi be? 


Safi ati ”Inkuru ikigera ku mubyeyi wanjye, yarambwiye ati ‘ngwino hano umbwire ibyo gushaka umuntu unduta’. Icyo gihe namusobanuriye ko twakundanye kandi tugakundana urukundo rw’ukuri. Yambajije icyo ndigucunga kuri uriya mukecuru, ambaza icyo turi guteganya hagati yanjye n'uriya mubyeyi umurusha imyaka ndetse utazanabyara kandi akeneye umwuzukuru, gusa musobanurira ko nta marozi bampaye nk’uko byavuzwe. Mama yahise atuma inkoni umuvandimwe wanjye arangije arankubita, ankubita inkoni nyinshi cyane ku buryo zansigiye isomo rikomeye”.

Abazi iby’urukundo bavuga ko urukundo rutagisha inama abantu barurimo cyangwa bifuza kurujyamo. Gusa akenshi ruyobya abataruzi, bakitwaza inzara cyangwa ubushomeri bakaba bakunda umuntu ku bw’inyungu zabo. Urukundo rwa Safi Teck ngo ntacyo rwari rushingiyeho na cyane ko Safi asanzwe afite akazi kandi kamutunga ndetse n’uyu mukecuru akaba ari nta bintu bifatika atunze uyu mwana w'umusore yari akurikiye nk’uko twabihamirijwe n’umwana w’umukecuru.


Nyuma y’inkuru zavuzwe, inkoni zikavuga kuri Safi, yiyemeje guhagarika urukundo rwe n’umukecuru bari bameranye neza mu rukundo bakomeza kubana bagirana inama ariko badasigirana imfuzo z’ibyumba byabo. Safi yagize ati ”Kugeza ubu ngubu nahisemo kuba ndekeye aho iby’urukundo rwanjye nawe, kuko inkoni nakubiswe n’amagambo nabwiwe n’inshuti n’abandimwe byansigiye isomo. Nishyize mu mwanya w’ababyeyi numva inama nahawe kuko nabonye byahungabanya umuryango wanjye”. Safi Teck n'uyu mukecuru yari yarihebeye, babarizwa mu karere ka Rubavu.

REBA HANO IKGANIRO TWAGIRANYE NA SAFI TECK WAHISHUYE KO YAKUBISWE INKONI NYINSHI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND