NTziyo GodMember umwe mu bahanzi beza mu karere ka Rubavu, ukunzwe mu njyana ya Hip Hop, kuri ubu yahinduye umuvuno akora indirimbo yavugishije benshi afatanyije na Yvan Holla bayita Close.
Closer ni indirimbo ikozwe mu buryo budasanzwe n’ubwo
uyu musore yari asanzwe akoramo. Ni imwe mu ndirimbo zavugishije
abatari bake mu karere ka Rubavu itaranasohoka, binyuze mu mbanzirizamushinga yayo. Mu gutera icyumvirizo muri bamwe mu bumvise iyi ndirimbo bahamije ko
NTziyo GodMember adakwiriye kuba umuhanzi wo mu ntara ngo na cyane ko bituma
impano ye idindira, bitewe n’aho akorera ndetse n’abamukorera.
Utifuje kuvugwa amazina n’umwirondoro we, yagize ati "NTziyo
ni umuhanzi ukora neza umuziki we, uyu musore njye muzi mu njyana ya Hip Hop by’umwihariko
nkunda indirimbo yakoranye na Bull Dog na Mc Tino…,ariko noneho nabuze uko
namuvuga kuko iriya ndirimbo ye nshya yanyuze. Iyi ndirimbo Closer nayikunze kandi
si uko mukunda ahubwo uwari we wese wayumva yayikunda cyane, uyu musore wacu
akwiriye ibirenze”.
NTziyo ubwo yaganiraga na InyaRwanda.com mbere yo
gushyira hanze iyi ndirimbo yari yijeje abakunze b’umuziki we ko gahunda afite
ari ugukora kandi agakora ibyo kubashimisha. Uyu musore uri gusohoza isezerano
yahaye abakunze yagize ati ”Banyitegure, umuziki wanjye ndawuzi kandi nziko
impano indirimo nzayikoresha mu kubaha ibyo bifuza bakanyurwa. Nzabaha indirimbo kandi
bazayikunda cyane”. NTziyo GodMember ni umuhanzi wo mu karere ka Rubavu.
TANGA IGITECYEREZO