RFL
Kigali

NTziyo yashyize hanze indirimbo yise ‘Closer’ benshi bati ”Iyi mpano si yo mu Ntara”-YUMVE

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:11/02/2021 14:11
0


NTziyo GodMember umwe mu bahanzi beza mu karere ka Rubavu, ukunzwe mu njyana ya Hip Hop, kuri ubu yahinduye umuvuno akora indirimbo yavugishije benshi afatanyije na Yvan Holla bayita Close.



KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'CLOSER' YA NTziyo GodMember

Closer ni indirimbo ikozwe mu buryo budasanzwe n’ubwo uyu musore yari asanzwe akoramo. Ni imwe mu ndirimbo zavugishije abatari bake mu karere ka Rubavu itaranasohoka, binyuze mu mbanzirizamushinga yayo. Mu gutera icyumvirizo muri bamwe mu bumvise iyi ndirimbo bahamije ko NTziyo GodMember adakwiriye kuba umuhanzi wo mu ntara ngo na cyane ko bituma impano ye idindira, bitewe n’aho akorera ndetse n’abamukorera.

Utifuje kuvugwa amazina n’umwirondoro we, yagize ati "NTziyo ni umuhanzi ukora neza umuziki we, uyu musore njye muzi mu njyana ya Hip Hop by’umwihariko nkunda indirimbo yakoranye na Bull Dog na Mc Tino…,ariko noneho nabuze uko namuvuga kuko iriya ndirimbo ye nshya yanyuze. Iyi ndirimbo Closer nayikunze kandi si uko mukunda ahubwo uwari we wese wayumva yayikunda cyane, uyu musore wacu akwiriye ibirenze”.

NTziyo ubwo yaganiraga na InyaRwanda.com mbere yo gushyira hanze iyi ndirimbo yari yijeje abakunze b’umuziki we ko gahunda afite ari ugukora kandi agakora ibyo kubashimisha. Uyu musore uri gusohoza isezerano yahaye abakunze yagize ati ”Banyitegure, umuziki wanjye ndawuzi kandi nziko impano indirimo nzayikoresha mu kubaha ibyo bifuza bakanyurwa. Nzabaha indirimbo kandi bazayikunda cyane”. NTziyo GodMember ni umuhanzi wo mu karere ka Rubavu.

UMVA HANO 'CLOSER' YA NTZIYO GODMEMBER









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND