RFL
Kigali

Rwanda Christian Movie Ministry bahagurukiye kuziba icyuho cy'ibura rya Filime za Gikristo bateguza abantu iyitwa 'Nabali' na '4Cities'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/02/2021 15:34
0


Uwavuga ko mu Rwanda hari icyuho cy'ibura rya filime za Gikristo ntiyaba agiye kure y'ukuri. Nyuma ya Chris Mwungura wakoze filime yitwa 'The Power of the message' yakunzwe bikomeye mu 2013, nta yindi filime ya Gikristo irongera kuboneka mu Rwanda iri kuri urwo rwego. Kuri ubu Rwanda Christian Movie Ministry yahagurukiye kuziba iki cyuho.



Rwanda Christian Movie Ministry ni bantu ki?


Ni Minisiteri y'ivugabutumwa yashinzwe na Araganje H. Gaspardos, akaba ari nawe uyobora uyu muryango w'ivugabutumwa afatanyije na Uwanyirigira Dative. N'ubwo ari bo bayobora iyi minisiteri kugeza uyu munsi, amakuru ahari ni uko hazatekerezwa n'abandi bazafatanya nabo mu kuyiyobora. Araganje watangie iyi Minisiteri, ubusanzwe ni 'Designer/Graphic' naho Uwanyirigira akaba ari umukozi w'Umuryango udaharanira inyungu (NGO), bose bakaba bahurira mu rusengero rwitwa Jubilee Revival Assembly (JRA) ruyobowe na Pastor Kabanda Stanley umugabo wa Pastor Julienne Kabanda.

Kompanyi itunganya filime zikorwa na Rwanda Christian Movie Ministry ni Ishusho House yashinzwe na Araganje H. Gaspardos mu mwaka wa 2018, ikaba ifite intego yo gusakaza filime za gikristo. Filime bakoze ariko itarajya hanze ni iyitwa 'Nabali', icyakora bashyize hanze agace kayo gato ko guteguza abantu. Bateganya ko iyi filime izajya hanze mu minsi micye iri imbere. Banavuga ko bari kwitegura gukina filime ngufi yitwa 4cities ishingiye ku ijambo ryo muri Bibiliya rivuga ku mubibyi w'imbuto.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Araganje H. Gaspardos yagize ati "Filime twakoze yitwa Nabali, tukaba twarashyize hanze Trial yayo dusanga kuri channel yacu ya YouTube yitwa Rwanda Christian Movie Ministry, gusa tukaba turi kwitegura gukina indi short-movie yitwa 4cities ikaba ishingiye mu ijambo ry'Imana dusanga muri Luka 8:11-15 aho Umwami Yesu aba asobanura umugani w'umubibyi w'imbuto. Rero iyo filime ikaba yerekana imijyi ine abantu dutuyemo mu itorero ry'Imana".

Yanavuze ko iyi filime yerekana umujyi w'ingenzi abantu bakwiriye guharanira guturamo. Ati "Inagamije kwerekana umujyi w'ingenzi kurushaho abantu bagomba guharanira guturamo...ntabwo navuga ngo turi ba runaka muri cinema, gusa nka Araganje H. Gaspardos nafashe kosi y'umwaka niga ibya 'Video production' akaba ari naho nigiye kwandika amafilime mu gihe Dative we yakundishishwe filime na Movie z'abanya-Nigeria kandi akaba yarifuzaga gukina ari umuntu ufasha abandi, ari nabyo yakinye muri Nabali".

Intumbero za Rwanda Christian Movie Ministry yashinzwe na Araganje


Ku bijyanye n'impamvu nyamukuru yabateye gushinga uyu muryango nyuma y'igihe kinini tubona icyuho muri filime za gikristo hano mu Rwanda, Araganje yagize ati "Impamvu twatekereje gutangiza iyi ministry, ni uko twabonaga ko dufite impano tudakoresha nk'abakristo mu ivugabutumwa..kandi intego yacu ari ivugabutumwa mu buryo butandukanye. Nibyo filime za gikristo harimo icyuho gikomeye cyane kigaragarira buri wese, ubwo bukene bwo kubura film za gikristo rero tuje kubugabanya kugeza aho buzashirira gusa ni urugendo".

Yunzemo ko mu byifuzo byabo, nibura mu mwaka hajya hasohoka filime ndende zirenze ebyiri, filime ebyiri z'uruhererekane na filime nto. Ati "Ariko intego yacu niyo kuzahura uruganda rwa gikristo aho nibura ku mwaka hazajya hasohoka film ndende zirenze ebyiri, na short- movies na film imwe cyangwa ebyiri za series (uruhererekane), ibyo byose bizadufasha kugabanya icyuho kandi tuzarushaho gukangurira abakristo kugira ngo bakoreshe impano zabo".

Mu 2021 Filime bagiye guheraho bashyira hanze ni Nabali

Ati "Uyu mwaka turaza gushyira hanze film zose turi gutegura! Nabali yarakozwe ubu turindiriye ko ibihe bya Covid-19 bigenza make tukareba uko tuyishyira ahagaraga. Film ya 4cities yo irabageraho muri uku kwezi cyangwa mu ntangiriro z'ukwa gatatu kandi si ibyo gusa kuko turi no kwitegura uko twazakora uruhererekane (series) ndetse na short movies, birahari pe! Umwaka ku wundi, bazajya banezwa n'umurimo turimo, ikindi navuga nuko film tuzajya dukora zimwe tuzajya tuzijyana mu ntara cyane cyane mu byaro kugira ngo nabo bagerweho n'izo film..nyuma yo kureba hazajya hacaho umwanya muto w'ijambo..abakijijwe tubasigire abashumba batwakiriye twikomereze umurimo".

Uko biteguye guhangana n'imbogamizi ziri mu ruganda rwa Sinema

Araganje yabwiye InyaRwanda ko muri rusange imbogamizi iri mu ruganda rwa Sinema mu Rwanda ari imyumvire y'abantu aho usanga abantu benshi banga gukina bambaye umwambaro w'umuntu mubi. Benshi baba bashaka gukina ari abantu beza. Iki kibazo rero no muri filime za Gikristo kirahari aho benshi baba bashaka gukina ari abakristo bakiranuka cyane. Ati "Challenge ya mbere ni imyumvire, si abakristo gusa batarasobanukirwa umumaro wo gukina filime;

Ndetse n'uwemeye gukina usanga hari ibyo adashaka gukina bitewe no gutinya abantu, ni bake bemera kwambara umwambaro mubi. Indi mbogamizi ni ubushobozi, ntekereza ko uko abantu uko babona ibyo dukora bazagenda basobanukirwa umumaro wabyo, nitwerekana filime nyuma abantu bagakizwa, abandi bakunguka ubwenge bwo gukemura ibibazo byari bibugarije, za mbogamizi zizagabanuka cyane ndetse n'iy'ubushobozi nayo (kuko imyumvire myiza ku kintu ikubyarira amaboko).


Muri Filime Nabali, uyu mu mama yakinnye yitwa Bernadette umukire wo mu cyaro aho Nabali yari atuye


Uyu akina yitwa Frank muri Filime Nabali

Uyu mubyeyi yakinnye ari nyina wa Araganje (Nabali) aho yari kumwe n'umukobwa we muri filime witwa Shadia


Araganje (Nabali) yakinnye ari mu cyaro ndetse aza kugaragara yarabaye umusirimu ari mu kazi muri Kigali

REBA AGACE GATO KEREKANA FILIME NABALI ISOHOKA MU MINSI MICYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND