RFL
Kigali

Music Time: MTN yashyize ku isoko 'Application' igiye kuba igisubizo mu gucuruza umuziki waba uwo mu Rwanda no ku Isi yose

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:5/02/2021 12:44
0


Iyi Application y’umuziki izajya ishoboza abantu kumenya umuziki ukunzwe waba uwo mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku Isi. Ubu buryo bwo gucuruza umuziki bwazanywe na MTN, buri mu buryo bwa 'Streaming services' bugezweho. 'The Music Time' izajya ibashisha abakiriya ba MTN kumva umuziki bidasabye murandasi.



Mu mikorere ya The Music Time izajya ibashisha abakiriya bayo cyangwa abakunzi bayo kumva umuziki bakunda mu gihe runaka bitewe n’uburyo bahisemo kuzajya bishyuramo. Iyi application izajya itanga igihe kingana n’iminota 60 y’ubuntu ku muntu utangiye kuyikoresha bwa mbere, ni ukuvuga ni igihe kingana n’isaha umuntu uyikoresha azajya ahabwa nk’ikaze.

Bwana Desire Ruhinguka Umuyobozi Mukuru ushinzwe amasoko muri MTN Rwanda, yagize ati ”Music Time ni application ya mbere mu Rwanda igiye gucuruza umuziki w’abahanzi binyuze mu mucyo izajya ihereza abakiriya umuziki ugezweho haba uwo mu Rwanda no hirya no hino ku Isi”.

Ese Music Time uyishaka yayibona ate? Yaba ikora gute se?

                

Music Time ni application iri mu bubiko bwa Google benshi tuzi nka 'Playstore', uyishaka yajyamo akayibona. Igihari ni uko ku muntu uzajya ujya gukoresha iyi application ku munsi wa mbere azajya ahabwa iminota 60 y’ikaze naho nyuma kugira ngo ayikoreshe bizajya bimusaba kwishyura.

Ku bijyanye no kwishyura hari uburyo 2; ubwa mbere ni igihe kingana n’iminota 120 (Amasaha 2) amara icyumweru akagura amafaraga 200 y’u Rwanda, iya kabiri ikangana n’iminota 300 imara igihe cy’icyumweru ikagura amafaranga 450 y’ u Rwanda. Uzajya umara igihe cyangwa iminota yaguze yashize azajya ahita abimenyeshwa abone uko agura indi minota kugira ngo akomeza aryoherwe n’umuziki yihebeye.

“Umuziki ni ipfundo rikomeye ryifashishwa mu guhuza imico igiye itandukanye. Twizeye ko Music Time izabashisha abahanazi nyarwanda gukwirakwiza imiziki yabo hirya no hino ku Isi, n'ubwo izatangira ikorera cyane inaha” Desire Ruhinguka


Music Time magingo aya, iba no kuri application ya Ayoba nk'umwe mu miyobora ishobora gusurwa kuri uyu murongo. Ukoresha Ayoba ashobora kuvugana n’inshuti ze anumva umuziki nta nkomyi ndetse nta n’igiciro bimusabye.

Music Time ifite intego yo kuba intyoza mu gukwirakwiza imiziki ikaba n’inshuti y’urubyiruko n’abakuze. Mu buryo bunoze Music Time iri gusezeranya abakunzi bayo kubamara irungu kuko ifite intumbero yo kugira nibura indirimbo miliyoni 40.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND