RFL
Kigali

Abana 10 bakize ku isi mu 2021 harimo uwa Bill Gates n'uwa Jay-Z

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:5/02/2021 7:10
0


Iyo uvuze abantu bakize ku isi akenshi abaza mu bitekerezo bwa mbere ni abakuze ariko rero abana bo mu miryango y’abo baherwe n'abatunzwe n’impano zabo, bari ku rutonde rw’abana bakungahaye muri uyu mwaka icyakora harimo n'uwa Bill Gates usanzwe ari umuherwe. Uru rutonde ruri ku kinyamakuru cya Forbes magazine.




  1. Prince George Louis afite miliyali $1


Uyu mwana w’umuherwe yavutse ku ya 22 Nyakanga mu 2013. Ubutunzi bwe abukomora ku kuba avuka mu muryango w’ibwami. Prince George ni imfura y’igikomangoma William Duke, nyina yitwa Catherine. Ubwo butunzi abukura mu muryango w’I Bwami w’u Bwongereza.

 
  1. Phoebe Adele atunze miliyali $1


Uyu ni umwana wa Bill Gates na Melinda Gates. Ababyeyi bakunze kumuhisha itangazamakuru ku buryo amakuru amwerekeyeho bigorana kuyamenya. Uyu ni bucura mu muraryango ariko igihe cyose ababyeyi be batabaruka ni we uzaba umuragwa w’ubutunzi bahihibikaniye. Mu gihe ataragera mu myaka y’ubugimbi abarirwa mu maliyali.

  1. Blue Ivy atunze miliyali $1


Uyu mwana ni umunyamugisha kuba yaravukiye mu muryango w’abahanzi. Ni umwana wa Jay-Z. bivugwa ko umutungo we urenga ayo twavuze hejuru kandi ukaba ukomeje kwiyongera ijoro n’amanywa.

  1. Suri Cruise atunze miliyoni $800


Suri Cruise ni umwana wa Tom Cruise na Katie Holmes ubutunzi bwe abukura ku babyeyi.

  1. Knox Jolie Pitt na Vivienne Jolie Pitt batunze miliyoni $200


Aba ban ani impanga zikomoka kuri Brad Pitt na Angelina Jolie. Ubutunzi bwabo bwatangiye kwiyongera bakivuka. Ifoto yabo ya mbere yacurujwe miliyoni $1 ihita yandika amateka yo kuba ifoto y’abana yahenze kugeza ubu.

 
  1. Emme na Maxmilian Muniz batunze miliyoni $200


Aba ban ani impanga zivuka kuri Marc Anthony na Jenifer Lopez. Kuva bakivuka itangazamakuru ryabitayeho bibakururira igikundiro.

 
  1. Dannielyn Birkhead atunze miliyoni 59


 

Uyu mwana ubutunzi yabukuye kuri nyina witwa Anna Nicole Smith wishwe no kwiyahuza ibiyobyabwenge yatewe no kubura nyina umubyara. Uwo Anna akimara gupfa yasize amazu ahenze, ayaraga uwo mukobwa we Dannielyn

  1. Nick Daloisio atunze miliyoni $30


Uyu mwana ni umwongereza ubutunzi bwe abukura mu bumenyi bwa mudasobwa aho yatangije sosiyete afite imyaka 15. Yavumbuye Summly application ikoreshwa muri telefoni ayigurisha miliyoni $30 na Yahoo.

  1. Abigail Breslin atunze miliyoni $12


Abigail ni umunyamerika w’umuririmbyi akanakina fiimi yabitangiye afite imyaka itatu. Ubu aza mu bakinnyikazi ba filimi bakize ku isi.

 
  1. Jaden Smith atunze miliyoni $8


Jaden Smith ni umwana w’umukinnyi wa filimi ukiri muto. Avuka kuri Will Smith. Ku myaka 22 atunze ayo mamiliyali twavuze haruguru. Yahawe MTV award yo gukina neza. Yakinnye muri Karate Kid yasubiwemo ndetse yanakinnye mu yitwa The Day the Earth Stood Still.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND