Iyo uvuze abantu bakize ku isi akenshi abaza mu bitekerezo bwa mbere ni abakuze ariko rero abana bo mu miryango y’abo baherwe n'abatunzwe n’impano zabo, bari ku rutonde rw’abana bakungahaye muri uyu mwaka icyakora harimo n'uwa Bill Gates usanzwe ari umuherwe. Uru rutonde ruri ku kinyamakuru cya Forbes magazine.
Uyu mwana w’umuherwe yavutse ku ya 22 Nyakanga mu
2013. Ubutunzi bwe abukomora ku kuba avuka mu muryango w’ibwami. Prince George ni
imfura y’igikomangoma William Duke, nyina yitwa Catherine. Ubwo butunzi
abukura mu muryango w’I Bwami w’u Bwongereza.
Uyu ni umwana wa Bill Gates na Melinda Gates. Ababyeyi
bakunze kumuhisha itangazamakuru ku buryo amakuru amwerekeyeho bigorana
kuyamenya. Uyu ni bucura mu muraryango ariko igihe cyose ababyeyi be batabaruka
ni we uzaba umuragwa w’ubutunzi bahihibikaniye. Mu gihe ataragera mu myaka y’ubugimbi
abarirwa mu maliyali.
Uyu mwana ni umunyamugisha kuba yaravukiye mu
muryango w’abahanzi. Ni umwana wa Jay-Z. bivugwa ko umutungo we urenga
ayo twavuze hejuru kandi ukaba ukomeje kwiyongera ijoro n’amanywa.
Suri Cruise ni umwana wa Tom Cruise na Katie Holmes
ubutunzi bwe abukura ku babyeyi.
Aba ban ani impanga zikomoka kuri Brad Pitt na
Angelina Jolie. Ubutunzi bwabo bwatangiye kwiyongera bakivuka. Ifoto yabo ya
mbere yacurujwe miliyoni $1 ihita yandika amateka yo kuba ifoto y’abana yahenze
kugeza ubu.
Aba ban ani impanga zivuka kuri Marc Anthony na
Jenifer Lopez. Kuva bakivuka itangazamakuru ryabitayeho bibakururira
igikundiro.
Uyu mwana ubutunzi yabukuye kuri nyina witwa Anna
Nicole Smith wishwe no kwiyahuza ibiyobyabwenge yatewe no kubura nyina
umubyara. Uwo Anna akimara gupfa yasize amazu ahenze, ayaraga uwo mukobwa we
Dannielyn
Uyu mwana ni umwongereza ubutunzi bwe abukura mu
bumenyi bwa mudasobwa aho yatangije sosiyete afite imyaka 15. Yavumbuye Summly
application ikoreshwa muri telefoni ayigurisha miliyoni $30 na Yahoo.
Abigail ni umunyamerika w’umuririmbyi akanakina
fiimi yabitangiye afite imyaka itatu. Ubu aza mu bakinnyikazi ba filimi bakize
ku isi.
Jaden Smith ni umwana w’umukinnyi wa filimi ukiri
muto. Avuka kuri Will Smith. Ku myaka 22 atunze ayo mamiliyali twavuze
haruguru. Yahawe MTV award yo gukina neza. Yakinnye muri Karate Kid yasubiwemo
ndetse yanakinnye mu yitwa The Day the Earth Stood Still.
TANGA IGITECYEREZO