RFL
Kigali

Ukwiriye kuguma wenyine kugeza uhuye n’umuntu uzagukorera ibi bintu 16

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:4/02/2021 9:43
0


Niba utarabona urukundo rw’ubuzima bwawe, iyi nkuru ni wowe igenewe by’umwihariko. Buri wese ni mwiza ariko nanone nta muntu w’intungane ubaho ku isi. Buri wese afite aho atandukanira na mugenzi we, niyo mpamvu utagomba kwizera ko uzahura na ntamakemwa. Niba rero utarabona umuntu ugukunda mugakundana soma iyi nkuru.



Ahari uri wowe ushobora kuba wicara ugatekereza ku muntu wumva mwakundana, ukamuha ishusho ushaka. Ikindi kandi amahitamo na yawe yo kwihitiramo umuntu ukunda, ndetse ugukunda na cyane ko aba ari umuntu uzasazana nawe cyangwa muzamarana igihe muri kumwe. Ntabwo wakagombye gushaka guhitamo miseke igoroye kandi nawe ubwawe utariwe nk’uko twabibonye. Ikindi urukundo rw’ukuri ruguhitamo ntuzishuke ko uzaruhitamo. Biragora cyane iyo bigeze mu rukundo, niyo mpamvu iteka usabwa kudahubuka, ukitonda.

Ukwiriye gufata umwanya, ugakora ibintu byawe, muri bariya bose muziranye wasanga ntawakugenewe urimo, gusa igishimisha mu buzima ni uguhura n’umuntu ukunda, wishimira mbese ufata nk’uwawe bitewe n’ibyo akwereka. Ukimara guhura nawe usabwe guhita umuha umwanya ukamukunda kuko uzahita umumenya. Hari ibintu uyu muntu azakugaragariza ugahita umenya neza ko ari we uko byagenda kose:

1. Kugufata akaboko mu bibazo byose unyuramo agashaka uko yakwereka ko utari wenyine 

2. Kuvura buri gice cy’ubuzima bwawe gishobora kuba cyarababajwe mu gihe cyashize

3. Kuguha imbaraga ndetse n’icyizere ukeneye mu buzima bwawe

4. Akora uko ashoboye ngo yigarurire icyizere cyawe akwizeze ko atakugambanira na rimwe. Uyu muntu ugukwiriye azi neza ko natakaza icyizere bizagorana kukigarura

5. Iteka akurikirana amagambo yakoze akayashimangiza ibikorwa kugira ngo nawe ubibone neza

6. Arakubaha, afite umutima mwiza, kandi nawe nibyo ukeneye mu muntu ushaka

7. Aguha umutekano n’amahoro mu mubano wawe na we

8. Akora igishotse cyose ngo aguhe impamvu yo kuguma hamwe ukamutekerezaho.

9. Ntabwo yikunda ni wowe ashyira imbere

10. Arifungura akakubwira ibyiyumviro bye ndetse akaguha n’inama, ibi abikora kugira ngo umenye ko afite gahunda ihamye kuri wowe

11. Azi igikomeza ubushuti niyo mpamvu iteka ubona ashyiramo imbaraga nyinshi mu buryo bwose. Ni umuhanga kuko azi neza ko urukundo gusa rudahagije ngo rugere ku ntego zarwo

12. Ni umwizerwa kandi ni umunyakuri, iyo avuze ko ashaka kubana nawe aba abihagaze ho.Ntago akunda gukinisha abantu.Arakunda kandi ni wowe yahisemo

13. Akunda kukubaza utubazo twinshi kugira ngo akumenye neza. Buri munsi ahora agushaka.

14. Akwigisha igisobanuro cyo kuba umuntu mwiza.

15. Iyo yaguhemukiye yakosheje agusaba imbabazi vuba cyane.

16. Ni wowe abona mu isi yose kandi yuzuyemo abantu

Ni byiza rero kwibera ho wenyine kuruta uko wabana n’umuntu utajyanye n’imibereho rusange y’ubuzima bwawe. Ese wigeze ukunda? Ubuse ufite uwo mukundana cyangwa warubatse? Icara hamwe urebe neza niba yujuje ibi bintu nusanga abifite, wishimire ko wahisemo neza, nusanga hari byinshi aburamo umuhe umwanya wowe ubimukorere azahinduka, gusa wibukeko urukundo rw’ukuri atari wowe uruhitamo ahubwo rwo ruguhitamo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND