RFL
Kigali

Imyaka 10 irashize Aliko Dangote wo muri Nigeria ayoboye abaherwe muri Afurika

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:3/02/2021 8:00
0


Bimaze kumenyerwa ko ibihe by’amage bihuhura abakene naho abakire bagasahurira mu nduru. Iyi ni imwe mu mpamvu kuri ubu isi ihanganye na Covid-19 abaherwe barushaho gukungahara nyamara abakene bariyicira isazi mu maso. Forbes yakoze urutonde rw’abakire bo muri Afurika mu 2021.



Bamwe baba baririra abandi baseka! Nk'uko biri mu kinyamakuru cya Forbes, ubutunzi bw'abaherwe 18 bo kuri uyu mugabane bwiyongereyeho miliyali $4.1, ni ukuvuga ko hiyongereyeho igipimo cya 12% ugerereranyije no mu mwaka ushize.

Mu myaka icumi yikurikiranya, Aliko Dangote wo muri Nigeria ni we muntu utunze cyane ku mugabane wa Afrika, akaba afite ubutunzi bubarirwa kuri miliyali $12.1

Ubwo butunzi bwiyongereyeho miliyali $2, ugereranije no mu mwaka ushize byatewe nuko isima acuruza yazamutse kuri 30%.

Uwa kabiri mu gutunga ni Nassef Sawiris wo mu Misri, ubutunzi bwe bwinshi ni ibice bitandatu kw'ijana by’imigabane afite muri Addidas.

 

Umuherwe uza ku mwanya wa gatatu ni Nicky Oppeheimer wo mu gihugu cya Afrika y'epfo, yarazwe ubutunzi bwo muri kompanyi ya Debeers, akaba yari anahagarariye iyo kompanyi kugeza mu mwaka wa 2012 aho yafashe umwanzuro wo kugurisha agurisha ibice 40% by’umuryango we kuri kompanyi icukura amabuye y’agaciro.

 

Umuherwe wo muri Afurika y’u Burasirazuba ni umunyatanzania Mohammed Dewji ari ku mwanya wa 13 muri 21 bakize akaba afite miliyali $1.6. ibihugu birindwi nibyo byonyine bifite abakire aho Afurika y’epfo na Misri bifite abaherwe batanu, Nigeria ifite abakire batatu, Maroc ifite babiri. Ibindi bihugu bisigaye bifite umwe umwe.

Urutonde rw'abakire muri Afurika mu 2021 (Forbes magazine)

1. Aliko Dangote afite ubutunzi bungana na miriyali $12.1

2. Nassef Sawiris afite ubutunzi bungana na miriyali $8.5 

3. Nicky Openheimer afite ubutunzi bungana na miriyali $8 

4. Johann Rupert afite ubutunzi bungana na miriyali $7.2 

5. Mike Adenuga afite ubutunzi bungana na miriyali $6.7 

6. Abdulsamad Rabiu afite ubutunzi bungana na miriyali  $5.5 

7. Issad Rebrad afite ubutunzi bungana na miriyali $4.8 

8. Naguib Sawiris afite ubutunzi bungana na miriyaridi 3.2 

9. Patrice afite ubutunzi bungana na miriyali $3 

10. Koos Bekker afite ubutunzi bungana na miriyali $2.8 

       





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND