RFL
Kigali

Jabastar Intore yakoze amashusho y’indirimbo 'Kora ndebe' imaze imyaka 12 hanze -VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:4/02/2021 10:11
0


[Semanza Jean Baptiste] Jabastar Intore wamenyakanye mu njyana ya Gakondo by'umwihariko mu Itorero ry'igihugu abereye kapiteni, kuri ubu yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Kora ndebe' imaze imyaka 12 iri hanze, ahishura ko yakoze amashusho yayo kubera ubusabe bw’Abanyarwanda batari bake bakunze iyi ndirimbo.



Kora ndebe ni indirimbo y’umuhanzi Jabastar Intore, umwe mu bagabo bafite ibigwi bikomeye muri muzika Nyarwanda by’umwihariko mu njyana Gakondo dore ko kugeza ubu ari kapiteni w’itorero ry’igihugu ‘Urukerereza’. Kora ndebe ni indirimbo yasohoye mu mwaka wa 2009 nk’uko yabyemereye InyaRwanda.com, ikaba ikubiyemo ubutumwa busaba buri wese gukora cyane aho kuvuga cyane ntabikorwa.

UMVA KURI INYARWANDA MUSIC INDIRIMBO 'KORANDEBE' YA JABASTAR INTORE

Mu kiganiro na Jabastar Intore yavuze ko yahisemo gukorera amashusho iyi ndirimbo imaze imyaka myinshi bivuye ku busabe bw’abakunzi b’umuziki we ndetse no kubafasha kumenya nyiri ndirimbo na cyane ko ngo benshi bazi indirimbo ariko ntibamenye nyira yo. Mu magambo ye Jabastar yagize ati:

Iyi ndirimbo imaze imyaka icyenda ariko mu matwi y’Abanyarwanda bazi uburyo ibafasha kuko ibasaba gukora cyane bakubaka igihugu cyabo nabo ubwabo. Bayifata nk’iya vuba bitewe n’uburyo bayikunda. Kuva nayikora baracyayumva ku maradiyo ndetse n’ahandi bigatuma bayikunda cyane. Ibi rero byatumye mpitamo kuyikorera amashusho kubera ko bagaragaje ko batazi nyira yo. Nabisabwe n’abantu benshi cyane niyo mpamvu nashatse kubasubiza rero.

Jabastar Intore washyize hanze amashusho y’indirimbo Kora ndebe yasabye Abanyarwanda gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19, bakurikiza amabwiriza yose yashyizweho na Minisiteri y’ubuzima. Nyuma y’iyi ndirimbo ngo imihigo n’imyinshi kuri Jabastar.


Jabastar yavuze ko nta gahunda afite yo kwicisha irungu abafana be

REBA HANO INDIRIMBO KORANDEBE YA JABASTAR INTORE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND