RFL
Kigali

Umunyamerika Anthony Mackie wakinnye muri Avengers, Captain America n'izindi nyinshi zakunzwe ku Isi ari muri Kenya

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:1/02/2021 17:56
1


Amakuru y'uruzinduko rwe muri Kenya yamenyekanye binyuze ku rukuta rwa Instagram rwa Hotel yitwa The Social house Nairobi. Iyi Hotel yakiriye iki cyamamare yashyiraho amafoto ya Anthyony Mackie ari kumwe na bamwe mu bafana be maze iyaherekeza ubutumwa bugaragaza ko yishimiye kwakira uyu mugabo wamamaye Isi mu ruhando rwa sinema.




Anthony Mackie wakinnye muri filime nyinzhi zakunzwe ubu ari muri Kenya

Abantu benshi batunguwe nyuma yo kubona amafota ya Anthony Mackie agaragaza ko ari ahitwa Lavington, Nairobi muri Kenya. Nk'uko twabigarutseho, Hotel yitwa The Social house Nairobi niyo yayashyize kuri Instagram yayo amafoto y'iki cyamamare. Magingo aya ari mu bakinnyi b'imena muri filime yitwa "Outside the wire". Iri mu zigezweho kandi za 2021 ziri gucuruzwa na Netflix.

Aya mafoto bashyize hanze amugaragaza ari kumwe n'abafana be ndetse na bamwe mu bakozi b'iyi hotel.


Abumvaga ari inzozi bamwihebeye bagize amahirwe yo gufatana nawe udufoto

Ubutumwa bwaherekeje aya mafoto bugaragaza ko bishimiye kwakira iki cyamamare. Mu babushyizeho ibitekerezo abenshi ni abatunguwe no kumva aya makuru ari nako bagaragaza ko babyishimiye. Uwitwa kenkhero yagize ati "Noooooooooo!! ngo iki! ngo mwa bantu mwe mucumbikiye uwakinnyi Avenger aho iwanyu!!."


Abandi benshi barimo Mourineoloo bagaragaje amarangamutima yabo bavuga ko bashimishijwe no kuba iki cyamamare kiri muri iki gihugu. Uwitwa babycullz we yagaragaje ko bimunejeje bikamurenga ku buryo byamuteye kurira

Uyu munya-America Anthony Mackie w'imyaka 42 yavukiye ahitwa New Orleans, Louisiana. Afite abakunzi batari bake hirya no hino ku Isi kubera Filime yakinyemo zakunzwe cyane nka "Captain America", "Avengers Endgame ", "Triple 9", "Outside the Wire", "and The Hurt Locker", "The Banker", "Point Blank", "Ant-Man", "just to mention but a few" n'izindi nyinshi.


Iyi hotel yitwa The Social House niyo yamwakiye


Kugeza ubu ntampamvu aratangaza yamujyanye muri Kenya 

Mu 2014 nibwo yarushinganye n'inkumi yitwa Sheletta Chapital nyuma baza gutandukana mu 2018 bafitanye abana bane. Anthony Mackie yiyongereye ku bindi byamamare bimaze kugenderera iki gihugu cya Kenya birimo nka abahanzikazi nka Ashanti, Madona ndetse n'umunyamideri Nami Campbell.

REBA HANO AGACE GATO KURI FILIME IGEZWEHO OUTSIDE THE WIRE AHERUTSE KUGINAMO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BATUNGWANAYO Emmanuel3 years ago
    Mwaramutse neza fushimishwa namakuru mutugezaho gusa hariho nkabantu baba bafite impano yo gukina filme ndetse nibindi ariko kubera ko umuntu abura ubushobozi bwo kubigeraho ugasanga impano ye iphuye ubusa gusa mwazatuvugabira hakabaho nikigo we kigisha cg cyakira abantu babyifuza kuko nkanjye pe ndabikunda Kandi mvyiyumvamo ariko nabuze aho nagana murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND