RFL
Kigali

Nyuma y’iminsi mike agaragaye mu irahira rya Joe Biden, Amanda Gorman amahirwe aramusekeye asinyana na Kompanyi ikomeye ifite ibyicaro 6 ku isi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:28/01/2021 11:17
0


Iminsi mike irashize umuhanzikazi w’umusizi akaba umwirabura, Amanda Gorman, amenyekanye kubera kugaragara avuga umuvugo mu irahira rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, bimuhaye amahirwe akomeye aho Kompanyi ikomeye ku isi mu kumurika imideli, IMG yamaze kumusinyisha.



Tariki 20 Mutarama 2021 ni bwo umwirabura akaba n’umunyeshuri wa Harvard w’imyaka 22, yamamaye ku isi kubera gutinyuka no kwereka ubuhanga mu kuvuga umuvugo ubwo Joe Biden yarahiraga kuba Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Image

Abantu batandukanye barimo ibyamamare bikomeye bashimishijwe na Amanda Gorman bemeza ko ari impano itangaje Amerika yibitseho kandi ko afite ubwenge butangaje. Nyuma y’uyu muhango abantu benshi bahise bashaka kumenya Amanda  Gorman uwo ari we, niko no kungukira ku mbuga nkoranyambaga akabona abamukurikira benshi cyane basaga Miliyoni 2.

Nka Kompanyi y’ubucuruzi mu by’imideli ya IMG Models, yahise itera ijisho uyu mwana maze bamuha amasezerano nk’umwe mu bazajya bamenyakanisha ibikorwa byabo. Gorman yari umwe mu bahanzi bitwaye neza mu irahira rya perezida mu cyumweru gishize, aho yasomye umuvugo we ukomeye yise "The Hill we Clim”. Usibye gushimisha abari aho mu muvugo we yari yambaye neza nk’umunyamideli.

Amanda Gorman Performs 'An American Lyric' at the Library of Congress -  YouTube

Amanda Gorman wavutse ku ya 7 Werurwe 1998, yari asanzwe ari  umusizi w’umunyamerika akaba n'umurwanashyaka ukomoka i Los Angeles, muri California ,Ibikorwa  bye  byibanda ku kugaragaza ibibazo byo gukandamizwa kw'igitsinagore, irondabwoko, guhezwa ndetse no gukorera ubuvugizi Diaspora nyafurika.

Gorman muri 2015, yasohoye igitabo yise “The One for Whom Food Is Not Enough” cyivuga ku bantu baba badafite ibyo kurya. Yakoze imivugo itandukanye harimo 5 yageze kure, irimo; ‘The Miracle of Morning’, 'Making Mountains As We Run’, Talking Gets Us There ‘ “An American Lyric”, n’indi.

Meet Amanda Gorman: The First Youth Poet Laureate Of The West

IMGModels , Amanda agiye gukorana nayo , ni  Kompanyi mpuzamahanga ikora iby’imideli, ifite icyicaro  muri  New York City, no mu yindi mijyi ikomeye nka , London, Los Angeles, Milan, Paris, na Sydney.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND