RFL
Kigali

Platini ahagaze ate mu muziki nyuma y’umwaka yigenga? Abamuzi barabivuga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/01/2021 14:42
0


Umwaka urirenze Nemeye Platini uzwi kandi nka Platini P atangiye urugendo rw’umuziki wenyine nyuma y’isenyuka ry’itsinda Dream Boys ryakoze indirimbo z’indashyikirwa mu bihe bitandukanye. Rigakusanya ibikombe n’amashimwe atabarika!



Yavumbukanye imbaduko mu 2020 agaragaza ko afite impano ityaye yo gushyigikirwa no guhanga amaso. Yashoye menshi mu ndirimbo zoroshye gufata mu mutwe, ziherekezwa n’umudiho ujegeza ingoma z’amatwi zirakundwa karahava kugeza n’ubu!

Ni indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye binagaragazwa n’uko umubare w’abakurikira shene ye ya Youtube wikubye hafi kabiri. Ibitekerezo birusukiranya ubutitsa, agakomeza kuvuga ko ahishe byinshi birimo Album n’indirimbo zizamuherekeza muri uyu mwaka wa 2021.

Yahereye ku ndirimbo ‘Fata Amano’ yakoranye na Safi Madiba, akomereza ku ndirimbo ‘Veronika’ byavuzwe ko yacyuriyemo uwari umukunzi we. Iyi ndirimbo yari ku rutonde rw’izakajije ubushyuhe mu mpeshyi ya 2020.

‘Veronika’ yamuhaye igisobanuro nk’umuhanzi wigenga, nyuma y’uko urugendo rw’itsinda rya Dream Boys yari ahuriyemo na TMC rushyizweho akadomo. Akomeza kuba Indatwa ari umwe!

Iyi ndirimbo yasohotse isanga ku isoko ‘Fata Amano’ Platini yakoranye na Safi Madiba usigaye utuye muri Canada. Ni indirimbo itaragize ubukana nk’ubwo ‘Veronika’ yagize kugeza n’ubu. 

Muri Nzeri 2020 Platini yabwiye INYARWANDA ko ‘Veronika’ izaba akabando yicumba mu rugendo rwe rw’umuziki, kandi ngo azakomeza kuyihererekesha nyinshi yiteze ho kuzavamo mukuru wayo, ashingiye ku myandikire yazo.

Ni indirimbo yumvikanamo umusore ucyurira inkumi bakanyujijeho mu rukundo, iby’abo bizwi na buri umwe. Hari nk’aho amubwira ko atari yiteze ko Isi nawe izamukaranga.

Platini yanasohoye indirimbo ‘Pase’ yakoranye n’umwami wa Coga Style, Rafiki none ageze kuri ‘Helena’ yatuye Louise Mushikiwabo Umunyamabanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF.

Ni indirimbo yifashishijemo umunyamideli Mbabazi Shadia wiyise Shaddy Boo uzwi ku mbuga nkoranyambaga. Amashusho yafatiwe mu Mujyi wa Dubai. Ibigaragarira amaso n’uko yashyizemo agatubutse nyuma ya ‘Atansiyo’ yahakoreye igaragaramo umunyamideli Cycy Beauty bakanyujijeho mu rukundo.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'HELENA' YA PLATINI AHERUTSE GUSOHORA

Mu mezi ane ashize, uyu muhanzi yasohoye amashusho y’indirimbo yitwa ‘Ntabirenze’ yakoranye n’umuhanzikazi Butera Knowless. Yumvikanamo incyuro za Butera Knowless ku mugabo nka Platini “wahagira atarazamuka”.

Uyu muhanzi ku wa 31 Ukuboza 2020, yakoze igitaramo cye cya mbere aririmba mu bitaramo bya ‘My Talent’. Yagaragajemo ubuhanga budasanzwe abivanga no kubyina, abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abandi bamukurira ingofero.

Platini aherutse kubwira INYARWANDA ko imbaraga ari gushyira mu rugendo rwe rw’umuziki, ari zo zatumye ashaka gukura abantu mu rujijo. Bakamenya ko Dream Boys itakiriho usigaye mu kibuga ari we. Ko mu gusobanurira neza abantu, ari bwo yafashe icyemezo cyo kwiyandikaho shene ya Youtube ya Dream Boys akayishyira mu mazina ye.

Alex Muyoboke yabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye mu Rwanda barimo Dream Boys [Platini yahozemo], Urban Boys, Davis D, Oda Paccy, Charly&Nina, Tom Close n’abandi.

Ni umwe mu bazi neza Platini kuva atangiye umuziki. Yagiye akorana n’abahanzi batandukanye abafasha gutera imbere, umuziki ukabahira abandi bagasa n’abacogoye.

Muyoboke yabwiye INYARWANDA ko atatunguwe n’uburyo Platini ahagaze mu kibuga cy’umuziki muri iki gihe kuko azi ubushobozi bwe. Ko Platini ari umuntu ushyira imbaraga mu kintu cyose yinjiyemo, kandi ko adatinya gushora “igihe ari ngombwa”.

Yavuze ko Platini akwiye gushimirwa akazi keza ari gukora n’indirimbo 7 amaze gusohora nyuma y’umwaka umwe atangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Muyoboke avuga ko uyu muhanzi yagaragaje ko ibyo arimo abizi kandi ko ashaka kugaragaza urwego umuziki w’u Rwanda. Atanga urugero rw’indirimbo ‘Helena’ Platini aherutse gusohora, akavuga ko ari igisobanuro cyiza ku bantu bakivuga ko umuziki w’u Rwanda “ntaho uragera.”

Ati “Ntabwo ntunguwe kuko kuri njyewe ndamuzi. Arakora n’umutima we wose, arakora n’ingufu nyinshi cyane. Arakora bimwe abandi abahanzi batinya. Ayo yakoreye mu gihe cyashize, arimo arayashora njyewe ndimo ndabibona. Mu gihe gito Platini araba ari umuhanzi ukomeye.”

Uyu mugabo uri gufasha Chris Hat muri iki gihe avuga ko mu bahanzi bose bavuye mu matsinda bagatangira gukora umuziki bonyine “Platini yubahwe” kubera uburyo indirimbo ze zihagaze ku isoko ry’umuziki n’uburyo zikomeje kurebwa n’umubare munini kuri shene ya Youtube.

Yavuze ko bitoroshye kubona umuhanzi wo mu Rwanda ajya Dubai kuhakorera indirimbo ebyiri nk’uko Platini yabikoze. Kuko buri kimwe cyose i Dubai cyishyurwa bityo ko Platini ari gushora mu muziki, ibintu benshi mu bahanzi batajya bakora.

Alex yavuze ko atewe ishema n’aho Platini ageze amusaba kudacika intege kuko yamaze gutera intambwe ya mbere. Ko ibyo akora bimaze kugaragarira benshi barimo n’abari gutegura ibihembo ku bahanzi, kandi ko n’indirimbo ze zimaze kwigaragaza kuri Televiziyo Mpuzamahanga.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE N'UMUHANZI PLATINI

">

Janvier Popote ni umunyamakuru ubimazemo igihe kinini. Yahereye kuri Radio Salus kuva muri Gashyantare 2011 kugera muri Kamena 2012, aho yakoraga mu Makuru y’Ikinyarwanda agakora no mu kiganiro cy’Igiswahili ‘Ongea na Radio Salus. Yanakoraga mu kiganiro cy’imyidagaduro cyitwa ‘Tukabyine’.

Janvier Popote muri iki gihe ukorera Isango Star avuga ko Platini akimara gutandukana na Tmc muri Dream Boys yakomeje kwishakamo ibisubizo agerageza kwereka abakundaga Dream Boys ko na we hari icyo ashoboye, asohora indirimbo zitandukanye

Avuga ko indirimbo Platini amaze gusohora “zifite uburyohe bwazo ku rwego runaka ariko si nka zimwe yakoranaga na TMC”.  Yavuze ko hari igihe umuhanzi ava mu itsinda agatera imbere ‘kurushaho’ ariko ko ibya Platini bitandukanye kure n’ibya Safi Madiba wavuye muri Urban Boys nyuma y’imyaka irenga 10.

Popote wakoreye Imvaho Nshya yavuze ko hari umubare w’abafana Platini na Safi batakaje ndetse n’ibirungo byabaga biri mu ndirimbo bahuriragamo na bagenzi babo batandukanye. Ati “Kuva muri ariya matsinda byabasubije inyuma kurusha uko byabateje imbere, aha ndavuga ku rwego rw'abafana ndetse n'uburyohe bw'ibihangano byabo.”

Akomeza ati “Urumva ko niba mu ndirimbo y'iminota 3 Safi yararirimbaga agace gato, Nizzo akaririmba akandi, Humble akaririmba akandi, byatumaga nta n'umwe urambirana, agace ke akagasoza abantu bagikeneye kumwumva, ariko uko aririmba igihe kirekire wenyine igihangano rimwe na rimwe kiburamo ibirungo byashyirwagamo n'uruhande yatandukanye na rwo.”

Atanga urugero akavuga ko hari abantu bakundanaga indirimbo za Dream Boys kubera TMC abandi bagakunda iri tsinda kubera Platini. Birumvikana ko bamwe mu bakundaga ijwi rya TMC cyangwa imiririmbire ye bashobora kuba badafana Platini w'ubu. Nk'uko P Square yari ikomeye ku gihe cyayo kurusha kuba Mr P na Rudaboy buri umwe yaririmba ukwe.

Janvier Popopte akomeza avuga ko Platini akwiye gukomeza kwita ku ndirimbo zifite amagambo meza, yakwiyandikira cyangwa akandikirwa, ariko akaririmba ibintu bifatika biherekejwe na video nziza kugira ngo agerageze kuziba icyuho cya TMC “nubwo bitoroshye”.

Yavuze kandi ko Platini akwiye gushyira imbere gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye, yibanda ku bafite amazina akomeye. Ndetse agashyira imbere gukorana n’abajyanama beza bamufasha kumenya uko ikibuga cy’umuziki giteye n’impinduka zikenewe ari na ko bamufasha kubona ibiraka n’amakontaro ahantu hatandukanye.

Popote yavuze ko mu bintu byose Platini akora akwiye no kuzirikana umumaro w'imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha ibyo akora. Ati “Nko kuri Twitter mperuka afite abamukurikira batageze no ku bihumbi bitanu kandi izina rye ni rinini ku buryo bakabaye babarirwa no mu majana. Ihererekanyamakuru ry'uyu munsi ryihutishwa n'imbuga nkoranyambaga.”

Umunyamakuru Yago [Yagoforreal kuri Instagram], yashimye Platini ku bwo kudacika intege nyuma y’uko yari amaze gutandukana na mugenzi we Tmc muri Dream Boys.

Yago yavuze ko Platini yagaragaje ko yifitiye icyizere n’umuhate wo gukora umuziki aranzika. Binatuma arimo “gukora neza kandi cyane.”

Yago wakoreye Good Rich Tv na TV 10 vuga ko Platini akwiye kumenya icyo isoko rya muzika rikeneye kandi akaba ‘we’ ndetse agatanga ibyo yabanje kuryayo “ku buryo nawe yumva bimuryoheye mbere y’uko abigaburira abagomba kubikonsoma.”

Yagize ati “Ntabwo navuga ko aribwo akora cyane kuko muri Dream Boys niho twamumenyeye ahubwo uyu niwo mwanya wo kwerekana icyo ashoboye ari wenyine. Ikindi ndamushimira ku ndirimbo ye nshya ‘Helena’ bigaragara ko yahinduye ururimi, ‘location’ ndetse n'imiririmbire.”

Uyu musore ufite shene ya Youtube Yago Tv Show akomeza ati “Ntakabuza nakomeza muri uyu mujyo azigaragaza neza ku ruhando mpuzamahanga mu buryo bwiza.”

Nemeye Platini amaze umwaka akora umuziki wenyine; yagaragaje imbaraga zidasanzwe zishimwa na benshi bamushimira gukomeza gukora nezaPlatini aherutse gutanga ibyishimo mu bitaramo bya ‘My Talent’ byapfundikiye 2020Uyu muhanzi aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Helena’ agaragaramo Shaddy Boo


Mu ndirimbo ye 'Atansiyo' yifashishijemo umunyamideli Cycy Beauty bakundanye amezi atandatu

Muyoboke Alex yavuze ko Platini ari gushora mu muziki, bitandukanye n’uko abandi bahanzi bakoraJanvier Popote ukorera Deutsche Welle na Isango Star, yasabye Platini kurushaho gukorana indirimbo n'abandi bahanzi no gukoresha neza imbuga nkoranyambaga


Yago yashimye uburyo Platini yitwaye nyuma y’isenyuka rya Dream Boys, amubwira ko afite ejo heza

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HELENA' Y'UMUHANZI PLATINI

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND