RFL
Kigali

Umuhanzikazi Noella Izere yarikoroje kuri muradasi nyuma yo gusaba Sugira Ernest kumutera inda

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:27/01/2021 12:19
6


Ni nyuma y'aho abanyarwanda benshi muri rusange bari batangiye kwiheba bibaza ukuntu ikipe yabo Amavubi yaba igiye gusezererwa mu irushanwa rya CHAN natabona intsinzi kuri Togo, byaje guhinduka ibyishimo ubwo Sugira Ernest yaheshaga intsinzi u Rwanda rukabona itike ya 1/4 cya CHAN 2020 ku mugoroba w'uyu Kabiri tariki 26 Mutarama 2021.



Amavubi yegukanye intsinzi kuri Togo ku bitego 3-2, aho yahise agira amanota 5, aba aya kabiri mu itsinda riyobowe na Maroc. Uganda na Togo zo zahise zisezererwa muri iri rushanwa. Abanyarwanda benshi bari bakurikiye uyu mukino kuri Televiziyo, abandi bateze amatwi Radiyo zitandukanye mu masaha ya Saa tatu ngo babone kuryama bumvize niba intsinzi itashye i Rwanda.


Noella Izere umukobwa watangaje ko yifuza guterwa inda na Sugira

Sugira Ernest niwe wahise usesekaza ibyishimo mu banyarwanda atsinda igitego cya 3 cyatumye u Rwanda rucyura amanota 3 y'uwo munsi ari nayo yatumye rubona itike ya 1/4 muri CHAN 2020. Abanyarwanda bahise bitera mu bicu, bamwe bishimira mu mihanda, abandi banyarukira ku mbuga nkoranyambaga batangira gushimira Amavubi by'umwihariko Sugira ku butwari n’umurava yagaragaje ku mukino wabahuje na Togo.

Image

Sugira Ernest wahesheje itsinzi u Rwanda

Nyuma y'uyu mukino, Sugira Ernest yerekeye kuri Twitter ye maze amenyesha abantu ko akazi bagakoze neza ashima Imana yahabaye. Umuhanzikazi Noella Izere, akaba murumuna w'umuhanzikazi ufite ibigwi bikomeye mu muziki nyarwanda, Liza Kamikazi, yerekanye amarangamutima ye benshi bagwa mu kantu bamwe bagira byinshi bamubaza ku cyifuzo cye yari amaze kuvuga.


Noella Izere mu butumwa bwihuse yahaye Sugira Ernest, yasabye uyu mukinnyi kuzamutera inda. Yagize ati: “Basi uzantere inda”. Yakurikijeho utumenyetso tunyuranye turimo ak'umuntu urimo kurira, ak'umutima, ak'umuntu urimo guseka, ibisobanuye ko yafashwe n'ibizongamubiri akarira amarira y'ibyishimo, ari naho yahereye asaba Sugira kuzamutera inda. Aha yumvikanishaga ko nta kindi yamuha nk’urwibutso usibye kuryamana bakabyarana umwana.

Bamwe mu babonye ubu butumwa barimo uwitwa, Imfura ya Sugira, yasubije Noella ati; “Cherie ugiye kunca inyuma kubera ibitego?”, Noella Izere mu kumusubiza yagize ati: “Nawe byakubaho”. Uwitwa The Hardest Truth ati; “Abakobwa byo mukunda aba stars wabona ejo ukimushyiye”, undi nawe ati: “Sugira aramenye! Niyirinde ibimurangaza".


Naho uwitwa Nkurikiyimana we yasabiye Sugira abarinzi ati: "Leta izamuhe body guard naho ubundi abakobwa b'i Kigali bajya kumureba bambaye ubusa


Noella Izere wifuje guterwa inda na Sugira Ernest

Noella Izere ni umuhanzikazi umaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo “Nyegera” ‘Iby’isi’ n'inndi nshya aherutse gushyira hanze yise 'Ikirutibindi'. Ni umuhanzikazi kandi wavugaga ko azakora injyana ya R&B ariko magingo aya akaba ari gukora gakondo ivanze na Afro Fusion.  


Ibitekerezo by'abantu kuri Noella wari umaze kuvuga ko yifuza guterwa inda na Sugira


Noella Izere murumuna wa Liza Kamikazi yifuza guterwa inda na Sugira

REBA HANO 'IKIRUTIBINDI' INDIRIMBO YA NOELLA WIFUZA GUTERWA INDA NA SUGIRA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bosco 3 years ago
    Ni amahitamo ye bitewe nibihe arimo!
  • Fifi3 years ago
    Kera umukobwa yari ntez'irembo none har'abigize ba NYIRANZAKIBAKWIZA usanga bibunza ku basore, kand'ejo ngo yanze kumfashya kurera umwana twa.byaranye, ubwo utangiye kwihamagarira abasore ngo bagutere iy'indaro kugirango niba har'uwo yifuza ko barushingana ubon'uko ujya wivanga murukundo rwabo, twarabamenye,
  • Tuyishime katongo3 years ago
    Nyagasani! Ubuse uyumuhanzi ubwo yujuje indangagaciro zakinyarwanda,Sugira yitonde uyuntamukobwa umurimwo ababona abafite umuco
  • Christopha3 years ago
    Birakaze nimbabijyeze ahumukobwa yisabirako bamuterinda ntibisanzwe2
  • Robert3 years ago
    azambabarire ariwowe azafatiraho ikiruhuko maze akunterere inda sha uyumve
  • Mushimiyimana zachee3 years ago
    Ark ikifuzocye gifite ishingiro kko Nikoamarangamutima ye yamutegetse ntakosa afite ahubwo niba ntawe yaba abangamiye sugira abikorere umufana we!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND