RFL
Kigali

Joyeuse&Ruth bimye agahenge abakunzi babo babaha indi ndirimbo ‘All That Matters’ nyuma y’icyumweru kimwe gusa-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/01/2021 10:04
0


Mu cyumweru kimwe bashyize hanze indirimbo ya mbere Ocean ya Hillsong basubiyemo, Joyeuse&Ruth bashyize hanze indi ndirimbo All that Matters ya GUC. Joyeuse ati ”Intego ni uko ikiturimo kigomba kujya hanze kandi vuba turakora n’indirimbo yacu ubwacu kuko kugeza ubu dufite nyinshi tutarasohora”.



Binyuze mu majwi yabo meza aryoheye atwi, itsinda rya Joyeuse & Ruth rikomeje gutungura abantu benshi binyuze mu muhate bafite. Mu kiganiro na Joyeuse Iradukunda yavuze ko uko bysgenda kose ibyiza bahishiye abakunzi babo ari ibyiza kandi ko biri imbere. 

Joyeuse Iradukunda waganiriye na InyaRwanda nyuma yo gusohora iyi ndirimbo

Yagize ati ”Ntabwo turakora nk’uko tubyifuza, ubu turi gufasha abakunzi bacu kubona neza ko ibyiza biri imbere kandi tubasaba tubinginze kudushyigikira mu buryo bwose kugira ngo umurimo w’Imana ukomeze wigire imbere cyane bitunyuze nabo.

Dufite izindi ndirimbo nyinshi twanditse ndetse vuba turakora indi ndirimbo yacu bwite kandi bazayikunda cyane”. Mukundwa Ruth na Iradukunda Joyeuse, kuri ubu ni abanyeshuri muri College of Science and Technology in Science.


Iradukunda Joyeuse na Mukundwa Ruth biyemeje gukomeza intambwe za benshi muri muzika yo guhimbaza no kuramya Imana. Iyo baheruka gusohora imaze icyumweru kimwe kuri YouTube Channel yabo 'Joyeuse and Ruth'


Mukundwa Ruth

REBA HANO ALL THAT MATTERS YASUBIWEMO NA JOYEUSE NA RUTH






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND