Mu cyumweru kimwe bashyize hanze indirimbo ya mbere Ocean ya Hillsong basubiyemo, Joyeuse&Ruth bashyize hanze indi ndirimbo All that Matters ya GUC. Joyeuse ati ”Intego ni uko ikiturimo kigomba kujya hanze kandi vuba turakora n’indirimbo yacu ubwacu kuko kugeza ubu dufite nyinshi tutarasohora”.
Binyuze mu majwi yabo meza aryoheye atwi, itsinda rya
Joyeuse & Ruth rikomeje gutungura abantu benshi binyuze mu muhate bafite. Mu
kiganiro na Joyeuse Iradukunda yavuze ko uko bysgenda kose ibyiza bahishiye
abakunzi babo ari ibyiza kandi ko biri imbere.
Joyeuse Iradukunda waganiriye na InyaRwanda nyuma yo gusohora iyi ndirimbo
Yagize ati ”Ntabwo turakora nk’uko tubyifuza, ubu turi gufasha
abakunzi bacu kubona neza ko ibyiza biri imbere kandi tubasaba tubinginze kudushyigikira
mu buryo bwose kugira ngo umurimo w’Imana ukomeze wigire imbere cyane bitunyuze
nabo.
Dufite izindi ndirimbo nyinshi
twanditse ndetse vuba turakora indi ndirimbo yacu bwite kandi bazayikunda cyane”. Mukundwa
Ruth na Iradukunda Joyeuse, kuri ubu ni abanyeshuri muri College of Science and
Technology in Science.
Mukundwa Ruth
TANGA IGITECYEREZO