RFL
Kigali

Corneille Nyungura yishimiye intsinzi y’Amavubi asabwa gutaramira i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/01/2021 9:31
0


Nyungura Corneille umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we mu gihugu cya Canada, yagaragaje ko yishimiye intsinzi y’ikipe y’Igihugu Amavubi, abantu batandukanye bamusaba kuza mu Rwanda kuhakorera igitaramo akabaha ibyishimo.



Mu ijoro ry’uyu wa kabiri tariki 26 Mutarama 2021, Amavubi yageze mu mikino ya ¼ cy’irushanwa CHAN 2020 atsinze Togo ibitego bitatu kuri bibiri. Amavubi yaherukaga muri ¼ ubwo CHAN yaberaga mu Rwanda mu mwaka wa 2016.

Yabonye intsinzi hashize iminota mike Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko abantu 574 banduye Covid-19. Ni wo mubare munini ubonetse kuva Covid-19 yagera mu Rwanda.

Ibi ntibyabujije abantu batandukanye kwirara mu mihanda bishimira intsinzi y’Amavubi. Akaruru k’ibyishimo kumvikanye umwanya munini, umukino ukimara kurangira.

Abantu batandukanye bifashishije imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ibyishimo bagize nyuma y’uko Amavubi atsinze. Abayobozi batandukanye, abahanzi n’abandi bagaragaje ko Amavubi abateye ishema, bayifuriza kuzahirwa muri ½.

Ange Kagame Umukobwa wa Perezida Kagame yanditse kuri Twitter agaragaza ko anyuzwe n’intsinzi y’Amavubi akoresha emoji zigaragaza ko ikipe yakotanye.

Aurore Mimosa Munyangaju Minisitiri wa Siporo, yanditse ati “Umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abamutumye. Imana yari yamaze gutaha i Rwanda.”

Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yagize ati “Umukuru w'u Rwanda @PaulKagame ati: Dutsinda urugamba ntitwigambe, imbaraga twagatakarije muri iyo migirire atubuza tuzisasire umutsondo w'urugamba rudutegereje. Mwimanye uRwanda, rurizihiwe, mujye mukotana uko. Mukwiye inka y'ubumanzi. Intango yo ndayiteretse. Wishyuke @mashavince.”

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 yishimiye intsinzi y’Amavubi, asaba Imana kuzafasha iyi kipe gukomeza gutanga ibyishimo ku Banyarwanda.

Umuririmbyi w’umunyarwanda uba muri Canada Corneille Nyungura, yanditse kuri Twitter, agaragaza ko yishimiye intsinzi y’Amavubi ababwira gukomeza guharanira intsinzi. Ati “Amavubi. Twagiye rero.”

Abanyarwanda batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga bashimiye Corneille Nyungura ku bwo kwifatanya nabo mu byishimo by’itsinzi y’ikipe y’Igihugu Amavubi. Abandi bamusaba kuzaza mu Rwanda kuhakorera igitaramo.

Ukoresha izina rya Wakwetu kuri konti ya Twitter yagize ati “Nyungura Corneille. Dukeneye igitaramo cyawe i Kigali ukaduha ibyishimo nk’ibyo Amavubi aduhaye. Turakwemera. Twese turi umwe.”

Aho uyu muhanzi yanditse ubutumwa, hashyizwe amashusho agaragaza abantu batandukanye mu Mujyi wa Kigali n’ahandi bishimira intsinzi y’Amavubi.

Ukoresha izina rya Robwa Nyiramateke yasabye Corneille kuzaza mu Rwanda agahura n’umupfumu Rutangwarwamaboko wasabye Amavubi kwambaza abakurambere none bakaba babonye intsinzi.

Mu 2014, Corneille Nyungura wamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka “Par ce qu’on Vient de Loin” yabwiye ikinyamakuru Eveil cyo mu Bufaransa ko ahorana inzozi zo gutaramira mu Rwanda ariko ko atarabyakira muri we.

Corneille Nyungura, yavukiye mu gihugu cy’u Budage tariki 24 Werurwe 1977, abyarwa n’ababyeyi bombi b’Abanyarwanda bari baragiye kuba muri icyo gihugu kubera impamvu z’amasomo, hanyuma baza kugaruka kuba mu Rwanda bari kumwe na Corneille ubwo yari afite imyaka 6 y’amavuko. 

Mu 1993 nibwo yatangiye kugaragaza impano ye idasanzwe mu muziki, atangira kwandika indirimbo ndetse no kuririmba, ibyo ndetse byanamuhesheje gutwara igihembo cya Decouverte muri uwo mwaka.

Papa wa Corneille ari we Emile Nyungura, icyo gihe yari umuyobozi w’ishyaka rya PSD ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana. Emile Nyungura yari n’umuhanga mu by’ubwubatsi nyuma yo kwigana n’umugore we mu Budage, ndetse nyuma yo kugaruka mu Rwanda yakoraga mu kigo cyahoze cyitwa Electrogaz.

Corneille yagaragaje ko yishimiye intsinzi y’Amavubi asabwa gukorera igitaramo i Kigali agaha ibyishimo Abanyarwanda nk’ibyo Amavubi yabahaye








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND