RFL
Kigali

Ubufaransa: Umugabo yikase amazuru n’umunwa kugira ngo ase n'ikivejuru

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/01/2021 9:18
0


Mu gihugu cy’Ubufaransa umugabo yatunguye benshi ubwo yagaragaje isura ye nyuma yo kwikatisha izuru n’umunwa wo hejuru kugira ngo ase neza n'ikivejuru cyo mu bwoko bwa Black Alien.



Uyu mugabo wumije abantu benshi yitwa Anthony Loffredo w’imyaka 32 ufite inkomoko mu gihugu cya Australia gusa akaba atuye mu gihugu cy’Ubufaransa. Yafashe umwanzuro udasanzwe wo kwihindura nk'ikivejuru akunda cyo mu bwoko bwitwa Black Alien. 

 Anthony Loffredo yabwiye ikinyanyamakuru The Mirror Uk ko yatangiye guhindura umubiri we mu mwaka wa 2017 ubwo yafashe uruhu rw’umubiri we wose akaruhindura umukara tsiri nyamara yari asanzwe ari umuzungu ndetse akavangamo n’amabara y’icyatsi n’umutuku. 

Mu magambo ye yavuze Anthony Loffredo yagize ati ”Nagize iki gitekerezo mfite imyaka 24 ubwo nari umusekirite aho nakoraga maze mpita ndeka akazi ndetse mva mu gihugu cy’amavuko cya Australia njya kuba mu Bufaransa aho naje nkurikiye inzozi zanjye zo kwihindura Ikivejuru cy’umukara”.   

Uyu mugabo yakomeje avuga ko bitoroshye kuri we cyane ko aho anyuze hose usanga abantu bose bari kumwitegereza cyane. Yanavuze ko kuba yabona akazi bitamworohera bitewe n’isura ye yahinduye nk’iy'ikivejuru gusa na none avuga ko aribyo yashakaga kandi abyishimiye.  

Mu minsi micye ishize nibwo Anthony Loffredo yagiye kwa muganga bamuca izuru ndetse bamukata umunwa wo hejuru kugira ngo ase neza nk’ikivejuru. Si ibyo gusa kuko no mu mutwe we bamuteyeho amashyundu no muvgahanga ke bashyiramo utwuma duto tugera kuri 3.   

Uyu mugabo wiyemeje guhara isura ye ya muntu agasa n’ikivejuru giteye ubwoba cy’umukara avuga ko atazagarukira aho gusa ahubwo ko yifuza kuzakomeza guhindura umubiri we kugeza igihe azasa nk’Ikivejuru ijana ku ijana.  


Anthony Loffredo kandi nubwo asa nabi ndetse ateye ubwoba kumureba yemeza ko afite icyizere cyo kuzabona umugore uzamukunda uko ari maze bakabana.

 Src:www.mirroruk.com,www.hollywoodunlocked.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND