RFL
Kigali

Niba hari umuntu ukunda byo gupfa wagusize ku munota wa nyuma soma iyi nkuru y’urukundo urakira ibikomere

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/01/2021 10:38
1


Urukundo ni intambara ikomeye umutima urwana nayo kabone n’ubwo waba utunze ibya mirenge ariko iyo bigeze kumutima, bikagera ku rukundo, uwari igihangange aricara agatuza , akarira cyangwa akingingira umuntu ku mukunda kubw’ineza y’umutima we.Ahari hari umuntu ukunda wagusize araguta arigendera.Igira kuri iyi nkuru ya Cia na Paul kandi iraguf



Mbere yo kugira icyo nkubwira ndabanza nkubwire ho gato ku kiganiro CIA yagiranye na Paul bakundanaga bagiye guhura ngo bakore ikintu cyafatwaga nk’igikomeye kuri bo ako kanya, nyuma Paul akaza kumusiga  akagenda amureba. Byababaje CIA cyane gusa yagombaga gukomera kandi agakomeza ubuzima.

Hari ku wa mbere, CIA ajya mu modoka afata telefoni ahamagara Paul: 

CIA:Arahamagara 

PAUL: Alloh

CIA: Baby! Ntabwo nategereza kukubona ndagukumbuye cyane, kandi ndishimye pe, uyu munsi uraba umunsi w’ibyishimo ntigeze ngira mu buzima. Uyu munsi narawurotaga kuva mu bwana bwanjye. (Yabivugaga aseka, yishimye nk’umuntu bari bafitanye gahunda ikomeye mu muhuro wabo).

PAUL: Nanjye ni uko Baby, biraza kuba ari byiza cyane (Paul avuga yitsa imitima).

CIA: Baby, mfite amatsikooo! ariko Baby mfite isonii !

PAUL:Yego rwose ndabyumva! Ndabyumva baby (Yitsa umutima).

Ubwo Cia yarimo ajya aho bari buhurire. Ari kugenda ako kanya ahura na Paul bombi bari mu modoka, basa nababisikana, umwe amanuka undi azamuka, gusa amahirwe ibirahuri by’imodoka barimo byari bifunguye n’uko bahuza amaso telefoni ziri ku matwi bombi baracecetse, buri wese akomeza kureba mugenzi we nta cyo bavuga.

CIA: Baby ko ugiye ahatari ho ni ukubera iki ?

PAUL: Uhm …..Baby ? 

CIA: Ese bimeze neza ?

PAUL: Baby ! Hari ikintu nshaka kukubwira. Umbabarire! Ibi sinabikora

CIA: N’agahinda kenshi mu maso! Aramubaza uti ”Ushatse kuvuga iki ? Yaracecetse nk’amasegonda 10. Arongera ati “Uransize”. Paul yahise akura telefoni ku gutwi aramukupa yitsa umutima.

Aho CIA yari yicaye mu modoka yararize, maze uwari umutwaye aramubaza ati ”Mushiki wanjye umeze neza?” Yararize cyane ku buryo nawe urimo kubyumva uko yari ameze, yararize cyane ikiniga kiramufata ku buryo nta cyo yari buvuge.

Ibintu nk’ibi iyo bibaye ho mu buzima bw’umuntu, buri kimwe kimukikije kigaragara nk'aho nta gaciro gifite uko ukibonye ukakibona nabi cyane. Iyo umuntu wakundaga agusize mutandukanye, cyangwa se agusize kuri aritari mwendaga gukora ubukwe, ubwo buribwe, ibyo bibazo byose bituma wibaza tuti ”Ese ubundi narwaniraga iki? Ese ubundi naharaniraga iki? Niba Ibyo twaharaniye kubakira hamwe abisenye mu isegoonda rimwe? Ndi muntu ki ?

Muri ibyo bibazo byose, urimo gushaka kumureka akagenda, hanyuma ugasigara uri wowe. Reka mbisobanure neza. Tekereza kubana n’umuntu ubuzima bwawe bwose inyuma, ariko imbere utazi neza ko uri kumwe n’uwo muntu koko.

Tekereza kumara igihe cyawe hamwe n’umuntu ariko mu ntekerezo ze atarimo gutekereza kugumana nawe.Ibaze kugumana n’umuntu igihe kirekire ubuzima bwawe bwose ariko yaragusize mu ntekerezo, mbese yicuza kuba ataragenda by’inyuma.

Hanyuma wibuke ko mu byiza byose wakora umukorera ntabwo uzigera uba mwiza ku muntu utari uwa nyawe kuri wowe. Ariko mu bibi byawe, umuntu wa nyawe azakwibutsa ufite agaciro kuri we kandi ko byamugora kubaho atagufite anaguharanire ubibone. Uwo ni wo mukoro ufite.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nduwayo Theoneste3 years ago
    Murakoze cyane. Hadashize n'iminsi 2 ibisa nk'ibi bimbayeho none nsomye iyi nkuru. Nejejwe cyane n'ubutumwa nyivanyemo. Mukomeze mutugezeho inkuru zubaka





Inyarwanda BACKGROUND