RFL
Kigali

Kenya: Abakobwa b’abatinganyi bashinze idini bahuriramo basaba Leta kutabangamirwa

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:26/01/2021 15:23
0


Abakobwa baryamana bahuje ibitsina (Abatinganyi) bayobowe n’umugore witwa Jacinta Nzilani bikomwe n’abantu benshi muri Kenya kubera ubutinganyi, mu gihe Jacinta yavuze ko ari ibintu yisanzemo mu myaka 16 akura yiyumvamo abakobwa bagenzi be ibyanatumye ashinga idini ry’abatinganyi.



Avuga ko buri wese afite amahitamo ye mu gihe cy’imibanire ya muntu aho bafite uburenganzira n'amahirwe yo guhitamo uwo bifuza kubana nabo, ibi rero bituma hari igihe bamwe biyumvisemo abo bahuje ibitsina bitewe n’impamvu runaka. Umugore ubaho nk’umugabo mu butinganyi amaze igihe kinini atukwa na benshi.


Abatinganyi bamaze kuba benshi muri Kenya

Jacinta Nzilani Kilonzo yatangaje ko gukururana n’abagore byatangiye afite imyaka 16, maze yisanga yarinjiye mu rukundo nabo, yabanje kwibaza niba kuryamana kw'abahuje igitsina byaba ari icyaha. Yahatiwe n'ababyeyi be gushyingirwa mu 1983 afite imyaka 18. 

Kilonzo mu gihe yashakaga umugabo ntabwo yumvaga anezerewe cyane. Yavuze ko mu rushako rwe hajemo amakimbirane kubera ko atashakaga kuryamana n'umugabo we. Umugabo we amaze gupfa mu 2008, yahuye na pasiteri w’umugore yakundaga baribanira.


Jacinta yashinze idini ry'abatinganyi b'abakobwa muri Kenya

Yatangije itorero i Nairobi kubaryamana bahuje ibitsina kandi basenga bishimye. Yagiriye inama Abanyakenya asaba Leta kwakira abatinganyi aho batuye, akavuga ko azarwana ishyaka rikomeye muri Kenya ariko bakemerwa, nubwo abaturage baba bamwamaganira kure.

Src: Scoopenews






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND