RFL
Kigali

Lolilo umaze imyaka irenga 20 mu muziki asanga Meddy, The Ben na Christopher bari mu bahanzi bari gukora cyane

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:26/01/2021 15:18
0


Nzeyimana Nasoro Salum wamamaye nka Lolilo ariko benshi bakamwita Cyambaraburundi Ntare rugamba Simba yabwiye Inyarwanda ko akiri mu muziki ariko akaba ababazwa no kuba umuziki w’u Burundi udatera imbere mu Karere bitewe n’impamvu zitandukanye.




Lolilo yakoze umuziki urakundwa ndetse benshi mu bahanzi bari kuwukora ubu bakuze bamureberaho ku buryo abarimo Diamond Platnumz n’abandi yagize uruhare mu kubafasha kuzamuka. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda yasobanuye ko mu Burundi hari abahanzi benshi b’abahanga nka Big Fariouz, Natasha Labamba, Nziza Desire, Sat-B, Kidumu n’abandi. 

Lolilo yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye ku isi birimo Ubuholande, Ubwongereza, Canada, Norvege, Ireland, n’ahandi. Avuga ko mu Burundi hari abahanzi benshi bakora neza umuziki wabo, gusa bakaba badatera imbere cyane mu karere. Yagize ati:’’Mu Burundi hari abacuranzi benshi bakora neza’’.


Yongeyeho ko umuziki w’u Burundi uhagaze neza ariko hakiri byinshi byo gukora ngo ubashe gutera imbere kurushaho. Hashize imyaka itatu ari gukora neza ariko rero yari yarahagaritse umuziki mu gihe cy’imyaka itanu aba hanze y’u Burundi adakora umuziki none ubu afite indirimbo 6 amaze gusohora zirimo Romeo et Juliette, Guitar, Ndara ndarira, Mi amor ndetse n'izo yakoranye na Diamond Platnumz, ziri kuri shene ye ya YouTube.


Abahanzi bo mu Rwanda akunda gukurikira ibikorwa byabo barimo Meddy, The Ben, Christopher na Butera Knowless. Avuga ko aba bahanzi abona barimo gukora cyane kandi yishimira umuziki w’u Rwanda iterambere umaze kugeraho. 


Lolilo yemereye abafana be ko yagarutse mu muziki kandi asaba abantu kumushyigikira bareba bakanumva indirimbo ze kuri shene ya YouTube yitwa Lolilo.

REBA INDIRIMBO NSHYA 'MORNING STARS' YA LOLILO

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND