RFL
Kigali

Jose Chameleone, Pallaso, Muyoboke Alex na Uncle Austin bunamiye Mowzey Radio umaze imyaka itatu atabarutse

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:26/01/2021 13:28
0


Uncle Austin umaze imyaka myinshi akora umuziki afatanya n’itangazamakuru, Pallaso, Jose Chameleone na Muyoboke Alex bunamiye umuhanzi Moses Nakintije Ssekibogo (Mowzey Radio) wo muri Uganda umaze 3 yitabye Imana.



Uncle Austin yagaragaje ko yabanye na Mowzey Radio wahoze mu itsinda rya Radio and Weasel ndetse agaragaza ko yari umuhanga urangwa n’umurava. Muyoboke Alex wigeze no kuba umujyanama wa Mowzey Radio hano mu Rwanda nawe yunamiye uyu muhanzi wasize ibigwi bikomeye mu muziki wa Uganda no mu karere kose muri rusange.

Mowzey Radio yamenyekaniye mu itsinda rya Goodlife yari ahuriyemo n’umuvandimwe wa Chameleone ari we Weasel Manizo. Radio yabonye izuba ku ya 25 Mutarama mu 1985, yavukiye ahitwa Busoga muri Uganda. Yitabye Imana kuwa 01 Gashyantare 2018, ashyingurwa tariki 03 Gashyantare 2018 ahitwa Wakiso.

Mu 2008 ni bwo basohoye indirimbo bayita 'Nakudata' noneho iba indirimbo y’umwaka ndetse banahemberwa kuba abahanzi bashya kuva ubwo bafatiraho. Bakoranye n’ibyamamare birimo General Ozzy wo muri Zambia, PJ Powers wo muri Afurika y’Epfo na Wizkid wo muri Nigeria.

Uncle Austin anyuze kuri Instagram ye yagize ati:’’Ndanezerewe Ntwari kuba twarasangiye akabisi n’agahiye’’. Yakomeje avuga ko bakuranye bakareranywa ndetse bagaca mu buzima busanzwe mu mashuri abanza ndetse no muri Kaminuza. Uncle Austin ati: ’’Twahoraga twifuza ko abana bose baba nkatwe bakaba inshuti’’.

Urupfu rwa Radio rwababaje benshi ndetse hari n’abatarabanje kwemera ko yatabarutse ubwo inkuru y’urupfu rwe yatangazwaga bitewe n’urukundo bamukundaga. Ibyamamare birimo Akon, Wizkid, Chameleon, Ykee Benda bashavujwe n’urupfu rwa Moses Nakintije Ssekibogo wamamaye nka Mowzey Radio. 

Itsinda rya Goodlife ryatangiye kwamamara mu 2008. Riri mu yagize uruhare mu gutera imbere ku muziki nyarwanda dore ko abahanzi babiyambazaga bagakorana indirimbo. Ibyamamare bitandukanye byamwunamiye binagaragaza agahinda batewe no kumubura. Dj Pius yafashe ifoto bifotozanyije bari kumwe arangije yandika ati: ’’Muvandimwe wanjye w’ibihe byose turaburanye’’.

Yayahererekesheje akamenyetso k’umutima kerekana ko bari inshuti magara bakundana uruzira uburyarya. Jose Chameleone we yafashe ifoto yari yapostinzwe na MTV base arangije yandika ati:’’Ugire isabukuru nziza umwami Moses. Pallaso we yifashishije Instagram ye yanditse ati:’’Ugire isabukuru nziza muvandimwe wanjye nzahora nkwibuka. Turaburanye Moses’’.


Umujyanama w'abahanzi Muyoboke Alex ni we wazanye bwa mbere itsinda rya Goodlife mu Rwanda.


Umwe mu bahirimbaniye iterambere ry’umuziki ugezweho 'Urban music', bwana Muyoboke Alex ni we wazanye itsinda rya Goodlife bwa mbere mu Rwanda rije gukora igitaramo. We yabwiye inyaRwanda ko Radio amufata nk’umunyabigwi muri Afurika. Ati:’’Radio ni umwe mu bahanzi beza babayeho muri Afurika bazi kwandika no kuririmba (vocalist), yafashe umuziki wacu murabizi ko indirimbo yakoranye na Tom Close 'Mama w’abana' imaze imyaka 10 iri mu zakunzwe cyane’’. 

Muyoboke yakomeje avuga ko Radio yarwanye urugamba rwo gufasha abahanzi bakizamuka bakamamara. Ati:’’Niba hari inshuti nagize mu muziki arimo kuko nigeze kumubera umujyanama hano mu Rwanda, namumenye afasha Chameleone (back up singer), yakomeje kumbera inshuti’’. 

Yakomeje ati:’’Yigeze kuza mu Rwanda amara amezi arenga abiri twari hamwe kuko dufitanye amateka’’. Yavuze ko umubyeyi umwe wa Radio akomoka mu Rwanda. Muyoboke avuga ko Radio ari umwe mu bahanzi batabarutse uruganda rwa Muzika rugahungabana mu buryo bugaragara.

Muyoboke yunamiye Radio wari inshuti ye y'akadasohoka


Wizkid ari mu bababajwe n'urupfu rwa Mowzey Radio dore banakoranye indirimbo ataratabaruka


Urupfu rwe rwababaje benshi bari bamuzi bakamukundira ijwi rye


Yatabarutse akiri muto ku buryo benshi yabasigiye agahinda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND