RFL
Kigali

Tanasha uri muri Tanzania yavuze ko yifuza umugabo umuha ibyishimo: Hari abariye urwara Diamond

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:26/01/2021 13:04
0


Tanasha Donna uri muri Tanzania agaragaje amarangamutima ye avuga ko akeneye umushimisha, bamwe barya urwara Diamond.



Tanasha yakoresheje amagambo y'icyongereza arimo ubwuzu bwinshi afitiye umugabo atavuze amazina agaragaza ko amwifuza, maze amusaba kumushimisha aca amarenga ko uwo mugabo ari muri Tanzania aho uyu mugore aherereye bituma bamwe barya urwara Diamond.


Tanasha yaciye amarenga ko umugabo yifuje ari muri Tanzania aho aherereye 

Imvugo yakoresheje irimo amagambo akoreshwa ahanini iyo umuntu runaka yifuza kugirana ibihe byiza mu buriri n'uwo akunda nk'uko bikunze kumvikana mu indirimbo z'ibyammare iyo byaganishije inganzo kuri iyi ngingo ariko bigashaka kuzimiza.


Aya niyo magambo yakoresheje abwira umugabo atatangaje uri muri Tanzania ko amwifuza, akeneye ko amushimisha.

Anyuze kuri Instagram ugereranyije mu kinyarwanda ni nk'aho yagize ati "Ndagukeneye, mfata neza mu gihugu cyawe". Aya magambo yayaherekeje amafoto 3 kugeza ubu amaze gukundwa (Like) n'ibihumbi bisaga mirongo 92. Ubu butumwa yashize ku rukuta rwe bumaze gushyirwaho ibitekerezo n'abantu 1,926.

Muri bo, bashingiye ku byo yavuze, hari abahise barya urwara Diamond. Uwitwa morgan_kenyan yagize ati "@diamondplatinumz mufate neza muri Tanzania". Yongeyeho utu emoji turi guseka.


Morgan yahise arya urwara Diamond

Mugenzi we Uwitwa Trinah we mu ijambo rimwe yeretse Tanasha ko ukenewe ari Diamond arya urwara iki cyamamare ku buryo ubu butumwa bwamugezeho. Byanga bikunda igihe aza kugira kuri instagaram ye araza kubona icyifuzo cya Tanasha n'ibitekerezo abantu bashyizeho birimo n'icy'uyu wamuriye urwara.

Pettco nawe yavuze ko Simba (Diamond) akwiye kugaruka akongera akaba Simba. Tanasha kugeza ubu nyuma yo kujyana n'umuhungu yabyaranye na Diamond gusura  icyi cyamamare muri Tanzania urukundo rwabo rusa naho rwongeye kubyuka n'ubwo ntawe urerura ngo abivuge.

Nyuma yo gukorana igitaramo mu cyumweru gishize buri wese yatangiye gukurikirana undi kuri instagram nyuma yuko hari hashize igihe buri wese yaravanye undi mubo akurikirana kuri uru rubuga. 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND