RFL
Kigali

CHAN 2020: Libya na Niger zihawe uruhushya rwo kwisubirira mu rugo kubera umusaruro mucye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:26/01/2021 6:41
0


Ikipe ya Niger na Libya nizo kipe zisezerewe mu tsinda rya kabiri risoje imikino yaryo kuri uyu mugoroba.



Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021, nibwo itsinda rya kabiri mu gikombe cya Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN, ryakinaga imikino ya nyuma isoza amatsinda aho igihugu cya DR Congo cyatsinze igihugu cya Niger ibitego 2-1, Congo itsinda Libya igitego 1-0.


DR Congo ikomeje urugendo rwo gushaka igikombe cya 3

DR Congo yazamutse mu  itsinda ari iya mbere n'Amanota 7, Congo iza ku mwanya wa 2 n'amanota 4 Niger iba iya gatatu n'amanota 3, Libya iba ifite iki gikombe cya 2014 iba iya 4 n'amanota abiri gusa.

Congo yabaye iya kabiri ibona itike ya 1/4 

Iyi mikino izakome kuri uyu wa kabiri hakina itsinda rya 3, imikino izatangira ku isaha ya satatu Uganda ikina na Moroc U Rwanda rukine na Togo. Mu mikino ya 1/4 amakipe amaze kumenya uko azahura, Cameroun izanika na DR Congo naho Mali ikine na Congo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND