RFL
Kigali

CHAN 2020: Iradukunda Bertrand ntazakina umukino u Rwanda rufitanye na Togo

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/01/2021 22:54
0


Rutahizama w’Amavubi na Gasogi United FC Iradukunda Jean Bertrand birangiye atazakina umukino wa nyuma Amavubi azahuramo na Togo kuri uyu wa kabiri tari 26 Mutarama 2021.



Nk'uko Ishyirahamwe ry’Umupia w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryabitangaje, Bertrand azamara hagati y’iminsi 10 na 14 hanze y’ikibuga nyuma yo kugongana na Rutanga Eric mu myitozo ya tariki 24 Mutarama 2021. 

Bertrand wari mu bashobora kuzabanza mu kibuga ku mukino wa nyuma mu matsinda u Rwanda ruzahuramo na Togo, umukino Amavubi azakina ashaka insinzi ivanze n'ibitego uko byagenda kose kugira ngo abone tike ya 1/4.


Iradukunda Bertrand umutahe we mu Mavubi ntago ugezweho nkuko yabishakaga

Rutahuzamu wa APR FC Byiringiro Lague utarabasha gukina umunota n'umwe muri iri rushanwa biteganyijwe ko ariwe uzasimbura Bertrand kuri ugu mukino w'ishiraniro. 

Amavubi ari mu itsinda rya gatatu riyobowe na Morocco ifite amanota 4 Togo ikagira amanota 3, u Rwanda rukaba urwa 3 n'amanota abiri Ugandi ikaba iyanyuma n'inota rimwe. 

Bertrand abaye umukinnyi wa kabiri utazafasha Amavubi nyuma y’Uko Nsabimana Eric ‘Zidane’ ukina mu kibuga hagati na we agiriye ikibazo cy'imvune ku mukino wafunguye u Rwanda rwahuyemo na Uganda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND