RFL
Kigali

Abana bacu nibaba igihindugembe bizabazwa nde? Barore Cleophas umunyamakuru w'inararibonye yakebuye abahanzi baririmba 'ibishegu'

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:25/01/2021 21:12
3


Barore Cleophas umwe mu banyamakuru bamaze imyaka myinshi mu itangazamakuru akaba afatwa nk’inararibonye muri uwo mwuga, yagaragaje ko abahanzi nyarwanda nibagwiza ubuhanzi butagira indangagaciro na kirazira umuryango nyarwanda uzahura n’akaga mu myaka iri imbere.



Muri iyi minsi umuziki nyarwanda ukunze kutavugwaho rumwe n’abiyita incabwenge. Barore Cleophas umaze imyaka 25 mu itangazamakuru akaba n'Umuyobozi w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura, RMC, yagize ati: ’’Abana bacu nibaba igihindugembe bizabazwa nde?”. Iri ni ijambo yakoresheje mu kiganiro The choice Live gitambuka ku Isibo Tv.

Aha yashakaga kuvuga ko indirimbo ziririmbwa n’abahanzi nyarwanda ba none zitarimo kuzimiza zizagira ingaruka ahazaza bitewe n'uko baririmba ibirimo ibintu bikururira urubyiruko ibikorwa by’ishimishamubiri. Indirimbo yagarutseho cyane ni 'Igare' na 'Saa moya' zaririmbwe na Bruce Melodie ndetse na Mico na The Best.

Barore ati:’’Ubundi mu bihugu byateye imbere ibintu bijya kuri You Tube bigira imyaka none se twe kuki badahitamo abantu bazareba ibyo bihangano kuko hari urucanda, ibitambambuga n’abakuru’’.Barore yanagiriye inama abahanzi ko bakwiriye kujya bareba ikigero cy’abo bagenera ibihangano byabo.

Ariko rero Barore yafashe umwanya ashimira abahanzi bafasha abanyarwanda kuruhuka, anagaruka ku bagerageza guca amarenga bagakoresha imvugoshusho ku buryo nta mvugo z’urukozasoni zumvikana kuri buri wese.

Yanakomoje ku bibaza niba isi igeze ku mugoroba wayo aca umugani ati: ’’Umuserebanya barawubwiye bati inzu iri gushya nawo uti nimucane niryamire bahora bayicanamo’’. Barore asaba abahanzi kutazicuza igihe bazaba barabaye abasaza n’abakecuru aho abana babo bazababaza niba aribo koko baririmbye ibishegu mu buto bwabo aho kuririmba ibintu bifitiye akamaro sosiyete.

Barore Cleophas ni umugabo w’igikwerere umaze imyaka isaga 25 mu mwuga w’itangazamakuru, akaba yarakoze muri Orinfor yaje kuba RBA kuva yatangira akazi k’ubunyamakuru kugeza magingo aya.Ni umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane kugeza ubu, bitewe n’ubuhanga yagiye agaragaza mu gusoma ibinyamakuru mu kiganiro ‘Makuru ki mu binyamakuru’ kuri Radiyo Rwanda kiba buri wa Gatandatu, ndetse akundirwa uburyo ayobora ibiganiro kuri Radiyo na Tereviziyo Rwanda.

Barore avuga ko ubu bunanaribonye yabukuye mu kuba yarize mu kigo cy’Abihayimana cya IFAK na kaminuza, dore ko yatangiye kwiga yizeye kuzaba umupadiri bikarangira akundanye n’umukobwa watumye ahindura icyerecyezo. Kuri ubu arubatse, afite umugore n’abana batandatu yabyaranye n’uwo bakuranye banaturanye.

Uyu mugabo wavukiye muri Gicumbi akaza kubana n’umuryango we i Rwamagana, yaje kuba umupasitoro muri ADEPR, nyuma y’uko yari umusinzi ukomeye ndetse ntanatinye kwisengerera udukumi. Yavuze ko umunsi umwe yigeze kunywa inzoga nyinshi arasinda, agiye kurohama ku Kivu, aratabarwa bamuvanamo ari muzima, kuva ubwo afata umwanzuro wo kwiyegurira Imana.

Barore avuga ko atari umunebwe mu kabairi, ibisobanuye ko yanywaga akongera akiyongeza. Na nyuma yo gukizwa, avuga ko icyo akoze cyose agikorana umwete akagishyiraho umutima we wose. Usibye kuba ari we umenyerewe mu kwakira ibiganiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Barore anayobora Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura ruzwi nka 'RMC'.


Pastor Cleophas Barore ubwo yari mu kiganiro ku Isibo TV 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mikebrown3 years ago
    Ahubwo keretse uwajya abafunga"ariko agahera kuri president wabo baririmba ibishegu uwo "bluce melody" kuko we rwose yakuye agahu kunnyo lyrics zarashize asigaye yigisha prono mundirimbo
  • mvuyekure narcisse2 years ago
    murakoze ku bw'iki kiganiro. ariko se igihindugembe bisobanura iki?
  • Uwineza Josiane1 year ago
    Mpa ibisobanuro bw'Igihindugembe





Inyarwanda BACKGROUND