RFL
Kigali

Ngombwa w'imyaka 74 wari kumwe na Masamba ku rugamba rwo kubohora igihugu aramushinja kwiyitirira indirimbo ye "Ziravumera"

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:25/01/2021 18:07
0


Umusaza witwa Ngombwa Timothée n'agahinda kenshi yavuze ko afite indirimbo nyinshi yahimbye ntizimenyekane nk'ize ahubwo zikitirirwa abandi. Muri zo harimo iyitwa "Ziravumera" ashinja Masamba Intore kuyiyiirira, n'izindi nka "Uwera" akenshi twumva iririmbwa n'amatorero atandukanye.



Iby'izi ndirimbo Ngombwa Timothée w'imyaka 74 y'amavuko yabigarutseho aganira na RBA. Ijwi rye kuri iyi ngingo ry'umvikanye mu kiganiro ZOOM IN ndetse n'icyitwa SAMEDI DETANTE cyo kuri uyu wa Gatandutu tariki 23 Mutarama 2021. Indirimbo "Uwera" twumva mu matorero atandukanye, yasobanuye ibyayo avuga ko yayihimbiye umukunzi we wari umuzungukazi.


Ngombwa yavuze ko Masamba ari mu biyitiriye indirimbo yahimbye

Ngombwa yagize ati "Yari umuzungu hahahahh, yari metisi. Yari mwiza cyane naramukundaga cyane kurusha abandi". Iyindi yagarutseho ni iyitwa "Ziravumera". Yashinje umuhanzi Intore Masamba kuyiyitirira akayigira iye kandi nyamara ari igihangano cye.

Yagize ati "N'iyanjye nabibigishaga turi inkotanyi hariya, we akaza kuzicuruza akazigira ize, akanazihimba ntabitinye akandikaho ngo from Masamba, abantu bose barabizi bazabikubwira bati kariya gasaza kararenganye, bafite za merisedesi njye ntagira n'igikwasi".

Ngombwa yakomeje asobanura igihe yayihimbiye avuga ko byari mu 1993 ubwo biteguraga gutaha bava ahitwa i Mbarara muri Uganda. Yari mu bari bari ku rugamba rwo kubohora igihugu cy'u Rwanda. Yakomeje avuga ko kuyihimba ngo byatewe ahanini n'uko inka zo mu Rwanda nazo zatahaga ziva mu mahanga.

Yunzemo avuga ko izo nka zageraga mu Rwanda zikarisha umukenke zitaherukaga akoresha amagambo ari muri iyi ndirimbo ati "Nibyo navugaga by'umukenke uzikesha ntuzikebanye ntizari ziwuzi ariko ziryamamo zanga no kubyuka".

Umunyamakuru yamubajije impamvu iyi ndirimbo itamumenyekanyeho, avuga ko we atahise aza mu Rwanda abandi bakayiyitirira kuko yari yarakoze impanuka. Yagize ati "Nagize impanuka ndavunika nari naranayigishije ariko nsigara mu bitaro mu 1994 bafata u Rwanda njye nari i Kampala".

Uyu musaza ufite imyaka 74 akomoka mu rukiga mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba, ubu ni mu Ntara y'Amajyaruguru mu karere ka Gicumbi. Se yari umutware ndetse byamuhesheje amahirwe yo gutaramira umwami Mutara wa gatatu Rudahigwa n'abandi bana bo mu rungano rwe.


Kuri Yubile ya Mutarag wa gatutu Rudahigwa yabereye i Kigali niwe wari uyoboye abana bataramye icyo gihe kuko yari azi kuririmba. Yatangiye ubuhanzi gakondo kera, indirimbo ye ya mbere, yayihimbye hagati yo mu 1958 na 1959. Iyi ndirimbo yari ijyanye n'umupira w'amaguru. Iri mu zatumye yigirira icyizere mu buhanzi kuko yamuhesheje kuzenguruka hirya no hino mu gihugu ahabaga hakinnye amakipe akomeye.

Yatumye yambuka Nyabarongo ku nshuro ya mbere akiri umwana muto ari umunyeshuri nk'umuhanzi ukomeye ufite indirimbo isusurutsa abafana. Icyo gihe ngo babaga bamujyanye ngo ajye gufana za Kabgayi n'ahandi.

Ni iki Masamba yavuze ku byo ashinjwa n'uyu musaza?

Mu kiganiro na inyaRwanda.com twabanje kubaza Masamba Intore niba uyu musaza amuzi, avuga ko amuzi kandi ari umuhanga ndetse yongeraho ko yigishijwe na Se nyakwigendera Sentore. Yabihamije yemera ko indirimbo "Ziravumera" ari iy'uyu musaza, agira ati "Ziravumera ni indirimbo ye ijana ku ijana, yayihimbiye i Bugande muri cya gihe dukotana gutaha".

Yakomeje avuga ko yayihaye Indahemuka iri rikaba ryari itorero ry'umuryango wa FPR Inkotanyi ryifashishwaga mu bukangurambaga, no mu gihe cyo kumenyakanisha umuryango no gutera morari abari ku rugamba rwo kubohora igihugu. Yavuze ko icyo gihe buri wese yatangaga uko yifite nk'uko hari abatanze inka n'ibindi umuhanzi nawe ngo yashoboraga gutanga igihangano cye.

Ngo ni muri urwo rwego uyu musaza yatanzemo indirimbo "Ziravumera" akayiha iri torero ry'umuryango. Yabisobanuye neza ati "Twagiye kumureba arwaye atwigisha iriya Ziravumera hanyuma muri za Tourne twagiye dukora twarayikoreshaga". Yavuze ko nyuma yo gutsinda urugamba yakomeje kujya ayiririmbana n'itorero nyuma ageze aho ayikora mu buryo bunoze muri studio.

Icyakora nyuma y'ibi yahakanye ko atigeze ayiyitirira, ati "Sinigeze na rimwe nyiyitirira narayiririmbye kuko yari indirimbo twaririmbaga nk'uko hari n'izindi za kera ndirimba umuntu wese yashoboraga kuririmba". Yongeyeho ko yayikoze muri studio kugira ngo itazapfa ubusa abantu bumvise bayiririmba ngo bajye bayumva mu byuma icuranze neza.

N'ikimenyimenyi yavuze ko atigeze ayishyira kuri shene ye ya Youtube. Yagize ati "Abantu barayumvaga, bayikunda bakagenda bayishyiraho ariko njyewe ntabwo natinyuka kuyishyira kuri shene yanjye".

Yakomeje avuga ko uyu musaza ayishatse yanyura mu nzira nyazo ziboneye akabisaba kuko mu by'ukuri yayihaye itorero Indahemuka cyo kimwe n'abandi bahanzi bagiye bayiha ibihangano byabo nka Sentore na Jeanne Karigirwa warihaye indirimbo ye yiwa "Gira ubuntu". Abenshi iyi bazi ko ari iya Cecile Kayirebwa.


Ngombwa wari kumwe na Masamba ku rugamba rwo kubohora igihugu yamushinje kwiyitirira indirimbo ye "Ziravumera"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND