Umukobwa w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga witwa Ada la Pinky, abantu bamwibazaho kubera ingano y’amabere ye atangaje agashinjwa kuyabagisha ngo abe manini. We avuga ko ibimuvugwaho byose ari ibinyoma usibye kuba ari ko yisanze.
Ada Ebere uzwi cyane ku izina rya Ada la Pinky,
uzwiho guhora yerekana igituza cye kinini ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko azi
ko abantu batekereza ko yagiye kwagura amabere, ariko amabere ye manini ni
karemano kandi avuga ko ari impano nziza Imana yamuhaye nta kiguzi.
Ada yagize ati “Abantu bantuka ko amabere yanjye ari manini
cyane ku buryo atabaho, ariko ni karemano 101%”. Yasobanuye ko atigeze abagwa
kugira ngo amabere ye abe manini. Ku bwe ngo yahoze afite amabere mato ariko
agenda atangira kwiyongera bituma areka n’akazi yakoraga ko kubyina kubera
ibiro mu gatuza.
Ada, umwuga we mu myidagaduro, yatangiye ari umubyinnyi mbere yo kwimukira mu gusetsa, yavuze ko yatangiye umwuga we wo kubyina no kwamamaza amashusho abifashijwemo na Clarence Peters (Clarence).
Ariko igihe yatangiraga kubona amabere aba manini, ntiyari agishoboye gukomeza nk’umubyinnyi. Yumvaga atagishoboye kwiterura
kubera ubunini bwe, nuko ahitamo gufata icyemezo cyo kubireka akajya mu bindi.
Ku bwe yavuze ko ubuzima bwe buri gihe bwerekeye gushimisha
abantu niyo mpamvu yimukiye mu gusetsa (Comedy). Amasomo akomeye ava mu
kwamamara mu imyidagaduro, ni uko abantu bahinduka iyo bazwi, akongeraho ko kuba
icyamamare bituma abantu basinda cyane kuko bagurirwa inzoga bagahinduka
abasinzi kandi bakishima cyane bagakora ibindi bibi.
TANGA IGITECYEREZO