Igitsina gore akenshi usanga kimaze kwigarurira imbuga nkoranyambaga cyan cyane Instagram na Twitter aho baba bafite abantu benshi babakurikira, buri gihugu kigira umukobwa uba ufite umwihariko wo gukurikirwa cyane.
Hari abakurikirwa n’urubyiruko
rwinshi kubera kwifotoza neza no kwiyambika imyenda yerekana bimwe mu bice by’ibanga. Muri
Afurika y’Epfo hari umukobwa wabaye ikimenyabose kuri Instagram na Twitter ari we Bonang Matheba wamamaye nka “Queen B”. Kwamamara kwe byatumye yisanga mu rukundo n’ibyamamare bitandukanye byo muri
Afurika y’Epfo.
Bonang
Matheba, ni umunyamakuru wabaye umunyembaraga mu bijyanye n'imyidagaduro, yagiye yakira ibitaramo
bizwi cyane nka SABC 1 Live. Bonang Matheba,
kandi yakomeje kwerekana
ibiganiro bikunzwe bitandukanye bya tereviziyo nk’ikinyamakuru kizwi cyane
cyitwa “Top Billing”.
Bonang Dorothy
Matheba w’imyaka 33, yavutse ku ya 25 Kamena 1987, n'ubwo ari umunyamakuru w’icyamamare,
ni n'umucuruzi, umuproducer, umunyamideli akaba n'umugiraneza. Azwiho ubuhanga
bwo kwerekana ijwi rye ritangaje, azwiho
kandi kuba umwirabura wa mbere w’umunyafurika y'Epfo wagaragaye ku binyamakuru
byinshi.
Mu mwaka wa 2011,
abaye icyamamare cya mbere muri Afurika y'Epfo cyatangije igitaramo cyo kuri
interineti cyitwa ‘B Dazzled’. Mu 2013, yabaye ambasaderi wa mbere mpuzamahanga
w’imyenda yitwa Revlon.
Queen B mu munyenga w'urukundo na D Banj
Muri 2015 umuhanzi wo
muri Nigeria, D Banj yavuzwe mu rukundo n’iki cyamamare, Bonang yanakundanye
kandi na AKA umwe nawe mu byamamare
bikomeye muri Afurika y’Epfo. Bonang afite kandi umwihariko wo gukurikirwa n’abantu
benshi kuri Instagram aho ubu akurikirwa n’abantu Miliyoni 4 n’ibihumboi 200 (4.2M).
Bonang, Queen B. yavuzwe mu rukundo na AKA.
Bonang ayobora ibirori bikomeye
Bonang akora nk'umunyamideli
TANGA IGITECYEREZO