RFL
Kigali

Ibyihariye kuri ‘Queen B’ ukurikirwa n’abantu hafi Miliyoni 5 uyoboye abantu bose ku mbuga nkoranyambaga muri Afurika y’Epfo-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:25/01/2021 12:51
0


Igitsina gore akenshi usanga kimaze kwigarurira imbuga nkoranyambaga cyan cyane Instagram na Twitter aho baba bafite abantu benshi babakurikira, buri gihugu kigira umukobwa uba ufite umwihariko wo gukurikirwa cyane.



Hari abakurikirwa n’urubyiruko rwinshi kubera kwifotoza neza no kwiyambika imyenda yerekana bimwe mu bice by’ibanga. Muri Afurika y’Epfo hari umukobwa wabaye ikimenyabose kuri Instagram na Twitter ari we Bonang Matheba wamamaye nka “Queen B”. Kwamamara kwe byatumye yisanga mu rukundo n’ibyamamare bitandukanye byo muri Afurika y’Epfo.

Best Instagram Celeb & Best Local TV Personality – Bonang Matheba | Best of  Joburg

Bonang Matheba, ni umunyamakuru wabaye umunyembaraga mu bijyanye n'imyidagaduro, yagiye yakira ibitaramo bizwi cyane nka SABC 1 Live. Bonang Matheba, kandi yakomeje kwerekana ibiganiro bikunzwe bitandukanye bya tereviziyo nk’ikinyamakuru kizwi cyane cyitwa “Top Billing”.

Bonang Dorothy Matheba w’imyaka 33, yavutse ku ya 25 Kamena 1987, n'ubwo ari umunyamakuru w’icyamamare, ni n'umucuruzi, umuproducer, umunyamideli akaba n'umugiraneza. Azwiho ubuhanga bwo kwerekana ijwi rye ritangaje, azwiho kandi kuba umwirabura wa mbere w’umunyafurika y'Epfo wagaragaye ku binyamakuru byinshi.

Bonang Matheba is living her best life in New York City | Truelove

Mu mwaka wa 2011, abaye icyamamare cya mbere muri Afurika y'Epfo cyatangije igitaramo cyo kuri interineti cyitwa ‘B Dazzled’. Mu 2013, yabaye ambasaderi wa mbere mpuzamahanga w’imyenda yitwa Revlon.


Queen B mu munyenga w'urukundo na D Banj

Muri 2015 umuhanzi wo muri Nigeria, D Banj yavuzwe mu rukundo n’iki cyamamare, Bonang yanakundanye kandi na AKA umwe nawe mu byamamare bikomeye muri Afurika y’Epfo. Bonang afite kandi umwihariko wo gukurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram aho ubu akurikirwa n’abantu Miliyoni 4 n’ibihumboi 200 (4.2M).


Bonang, Queen B. yavuzwe mu rukundo na AKA.

200+ Bonang Matheba ideas | fashion, style, african fashion

Bonang ayobora ibirori bikomeye

SR Cribs: Inside Bonang Matheba's Stylish And Contemporary House

Bonang akora nk'umunyamideli

400+ Bonang Matheba ideas | fashion, queen b, style






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND