RFL
Kigali

Diamond yari agiye gusomera Natasha mu ruhame mu gitaramo bakoranye yisubiraho uyu mugore we iminwa ayisubirizayo aho ahabwa inkwenene

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:25/01/2021 12:40
0


Abantu batari bake babifashe nk'igisebo kuri Tanasha wari wazanye iminwa yiteguye gusoma uyu mugabo babyaranye. Kugeza ubu agace kagaragaza uko ibi bintu byagenze mu mashusho kakwirakwiye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga abatari bake bagashyize ku mbuga zabo baha inkwenene uyu mugare wabyariye umuhungu iki cyamamare.



Mu gihe hari hagikomejwe kwibazwa niba Diamond na Natasha Donna bari kubana mu inzu imwe nyuma y'uko hagiye hanze amashusho agaragaza Diamond ari kumwe n'umuhungu yabyaranye n'uyu mugore ndetse bikamenyekana ko uyu mugore nawe ari ku butaka bwa Tanzania, noneho bombi bahuriye mu gitaramo Diamond akora agashya umugore ahabwa inkwenene.


Dimond yari agiye gusoma Natasha yisubiraho

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mutaramu 2021, ni bwo aba bombi bahuriye mu gitaramo cyabereye ahitwa ELEMENT-MASAKA giteguza uruhererekane rw'ibitaramo byiswe 'Tumewashanatigo-Pre party' biri gutegurwa na Wasafi ku bufatanye na Tigo Tanzania.

Natasha yaratunguranye ubwo yazamukaga ku rubyiniro agasangayo Diamond bakaririmbana indirimbo bakoranye yitwa Gere iri ku mwanya wa 7 mu zarebwe cyane kuri Youtube muri Africa mu mwaka wa 2020. Mu gihe bari bakiri ku rubyiniro nibwo habaye agashya. 

Diamond n'uyu mugore bari bafatanye munda baganiriza abafana uyu muhanzi azana umusaya nk'ugiye gusoma uyu mugore ku itama ahita yisubiraho arabireka. Iyo witegereje neza ubona Tanasha we yari yazanye iminwa agambiriye gusoma ku munwa uyu mugabo babyaranye ariko Diamond akamukwepa agahungisha umutwe.


Babyinaga bamanuka bongera bazamuka Tanasha akaraga umubyimba

Amashusho y'uko ibi byagenze yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga abenshi baha urw'amenyo uyu mugore bavuga ko Diamond yamumwaje mu ruhame nyuma y'ubwuzu yagaragaje ashaka gusoma uyu mugabo babyaranye akamukwepa.

Biragaragara ko aba bombi baje bavuye ahantu hamwe. Nk'uko amashusho ari kuri instagram ya Diamond abigaragaza binjiye ahabereye iki gitaramo bafatanye mu kiganza bahabwa amashyi y'urufaya n'abafana ariko nanone barindiwe umutekano mu buryo bukomeye n'abasore b'inkorokoro.


Muri iki gitaramo bagaragaje urugwiro ku buryo utamenya ko umuriro wari watse mu minsi ishize ubwo batandukanaga


Nyuma yo guhura ubu buri wese ari gukurikirana undi kuri Instagram



Amashusho y'ibyabaye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga

REBA UKO BYARI BIMEZE DIOMOND NA NATASHA BARI KU RUBYINIRO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND