Kigali

Brazil: Abakinnyi 4 n'umuyobozi w'ikipe baguye mu mpanuka y'indege ubwo bajyaga gukina

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/01/2021 9:00
1

Umuyobozi w'ikipe ya Palmas Futbol n'abakinnyi bayo bane, baguye mu mpanuka y'indege ubwo bari mu nzira berekeza mu gace ka Goiania.



Palmas Futbol ikina icyiciro cya 4 mu gihugu cya Brazil, ubwo yerekezaga mu mukino w'igikombe cya Copa Verde, bari bafitanye n'ikipe ya Vila Nova indege yaje guhanuka ihitana abakinnyi bane ndetse n'umuyobozi w'iyi kipe. 

Mu itangazo Palmas Futbol yashyize hanze, ritangaza ko Perezida w'ikipe Lucas Meira, uwari utwaye indege Pilot Wagner ndetse n'abakinnyi bane Lucas Praxedes, Guilherme Noe, Ranule ndetse na Marcus Molinari aribo baguye muri iyi mpanuka y'indege. 

Iyi ndege yakoze impanuka ku iki cyumweru tariki 24 Mutarama 2021, ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka, ariko hakomeje gukorwa iperereza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joseph 1 month ago
    Nibihangane abashinzwe ipereza Babikurikirane aho imiryangoyabo Dufatanye natwe mukababaro


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND