RFL
Kigali

Hatangajwe akanama nkemurampaka kazemeza uwegukana irushanwa rya Patrick Nyamitari

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/01/2021 8:58
0


Mu gihe habura iminsi mike ngo hatangazwe abantu 10 bazakomeza mu cyiciro gikurikiyeho cy'irushanwa “Impuruza Contest”, hatangajwe abantu batatu b’abanyamuziki bazaba bagize akanama nkemurampaka k’iri rushanwa.



Ku wa 12 Mutarama 2021, Nyamitari abinyujije muri kompanyi ye yise PN Dreamland Ltd, yahamagariye urubyiruko kwitabira amarushanwa y’umuziki yise “Impuruza Contest” agamije gushakisha impano nshya mu muziki zizifashishwa mu kurwanwa ikibazo cy’inda zitateganyijwe ziterwa abangavu

‘Impuruza’ ni wo mushinga wa Patrick Nyamitari watoranyijwe muri 23 yatewe inkunga n’Ikigega cyashyizweho na Imbuto Foundation ifatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco mu rwego rwo kunganira abakora mu Inganda Ndangamuco kubera ingaruka bagizweho n’icyorezo cya Covid-19.

Umushinga w’uyu muhanzi ugizwe n’amarushanwa azakorerwa kuri internet mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi.

Icyo gihe, Patrick Nyamitari yabwiye INYARWANDA, ko aya marushanwa ari imwe mu nzira ikomeye yo kwibutsa buri wese ko afite uruhare mu kurwanya no guhangana n’inda ziterwa abangavu mu Rwanda.

Akanama nkemurampaka k’iri rushanwa kagizwe n'abahanzi batatu b'abanyarwanda babigize umwuga kandi basanzwe bakoresha ubuhanzi bwabo mu gusigasira indagagaciro za kimuntu.

Hari Clarisse Karasira umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo n'imivugo uzwiho inganzo ikora ku mitima ya benshi.

Mani Martin umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo, uzwiho ubuhanga muri muzika, akanaba umwe mu bazwiho uburambe mu bukemurampaka bw' amarushanwa ashakisha impano nshya za muzika nka Art Rwanda-Ubuhanzi n'ayandi.

Hari kandi Patrick Nyamitari umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo, uzwiho ubuhanga muri muzika, akanaba umuyobozi w'ikigo Pndreamland cyateguye kikanashyira mu bikorwa iri rushanwa.

Nyuma yo guterana hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa kabiri tariki 26 Mutarama 2021 hazatangazwa abantu 10 batsindiye kujya mu cyiciro gikurikiyeho.

Patrick Nyamitari wateguye iri rushanwa yavuze ko mu buryo bushyashya “Twigiye mu mpinduka zinyuranye zatejwe n'icyorezo cya Covid-19 harimo no gukorera ibikorwa byacu kuri murandasi.”

Ashima abagenerwabikorwa n'abafatanyabikorwa badahwema kwerekana ko bashyigikiye iki gikorwa. Barimo Imbuto Foundation/Art Rwanda-Ubuhanzi ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ndetse na BPN Rwanda ibaba hafi mu ishyirwa mu bikorwa by’uyu mushinga.

Abandi bashimirwa ni abagize akanama nkemurampaka bakora ibishoboka byose ngo hazaboneka abahanzi bafatanya urugendo mu bukangurambaga bwo kurwanya inda zitateganyijwe. Hari kandi n’itsinda rya Gerard Kingsley rifasha mu gutunganya amashusho y’iri rushanwa.

Muri muzika, Patrick Nyamitari uri gukorera umuziki we mu Rwanda muri iki gihe, aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Igitego’ yakoreye umuntu wese ureba uwo akunda akiyumvamo ko kumugira ari ugutsinda igitego mu buzima bwe.

Clarisse Karasira umwe mu bagize akanama nkemurampaka ka “Impuruza Contest”

Mani Martin ni umwe mu bagize akanama nkemurampaka k’iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya mbere

Patrick Nyamitari ni umwe mu bagize akanama nkemurampaka k’irushanwa rigamije guhangana n’inda ziterwa abangavu








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND