RFL
Kigali

Ntazigera ahagarika intambara y'urukundo mpaka akugezeho

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:26/01/2021 10:09
2


Ushobora kuba urimo kumuha impamvu zitandukanye uri kumwiseguraho. Ushobora kuba urimo gukora uko ushoboye ngo aguhunge akuvire mu isi. Nawe ushobora kuba uri kwigusha neza mbese ukigira nk'aho ntacyabaye. Aho wabikoreye hose ntiyigeze agufata nk’uwakurambiwe, ntazanabikora.



Ushobora kuba uri muri kimwe cya kabiri cy’urukundo ariko ukaba uri mu ntambara n’umuntu, kandi iyo ntambara ikaba ikomeye cyane kuri wowe, ndetse ukaba ubona pe ubishoboye kuyirwana kuko uzi kwihagararaho, uzi kwirengagiza, uzi kwirwanaho mbese muri make uzi no kwangiza imitima y’abandi binyuze muri ubwo buhanga wifitemo.

Ahari utekereza ko ibyo byose urimo kubikora kandi hafi ya byose warabirangije ariko aho wabikoreye, uwo muntu ntabwo yari yakurambirwa ngo ahitemo kugenda cyangwa kukwibagirwa. Nta n'ubwo yari yaguha agahenge na gato wenda bitewe n’uko yatengushywe. Ntabwo yiha umwanya ngo abone ko hari ibitagenda neza mu mu bano wanyu. Oyaa! We ikimurimo ni ukukurwanirira kandi bitari mu ntambwe imwe yoroshye. Aragukunda kandi nawe urabizi cyane.

Uzi ko atajya agira ubwoba bwo kukubwira icyo usobanuye kuri we. Nawe urareba ugasanga ntabwo ari uwo mukwiranye, uramwitegereza ugasanga imico ye ntiwayishobora, wareba ugasanga wenda ibyo akora ntibihagijhe. Abahanga mu rukundo bavuga ko urukundo rurenze ibyo tubonesha amaso, kuba ari mwiza, kuba azi kuvuga neza ijambo ‘Ndagukunda’ Shelton yavuze ko bidahagije na gato;

Ndetse ko amarangamutima y’uko abayeho adakwiriye kuba imbarutso yo kumuha ubuzima bwawe bw’ejo ahubwo ibyo we yigomwa kubwawe bizakwerekako azatanga ubuzima bwe ku bw’ibyishimo byawe ubwo muzaba muri munsi y’igisenge kimwe. Aha niho ugera ugasanga ntabwo arakwemeza bigatuma ubura impamvu n’imwe yo kumukunda. Umuntu uri mu rukundo nawe ntabwo azigera ahagarika kugukunda uko byagenda kose, azahora arwana ngo akugereho ukwiriye guha agaciro ibyo twavuze haraguru.

Abahungu (Abagabo) hafi ya bose muri kamere yabo harimo gukurikira cyangwa kwiruka ku gitsina gore. Gusa nk’uko tubizi ikintu cyose gihabwa agaciro iyo nyiri kukigeraho byamusabye imbaraga nyinshi, umuhate n’umwanya. Ikintu cyakuvunnye ucyitaho. Urugero: Reba mu byo utunze nawe, ese ni iki gifite agaciro gakomeye? Ese ni icyo watoraguye ahantu wigendera cyangwa ni icyo waguze wumva ugikeneye kandi ukigomwa amafaranga wari bukoreshe n’ibindi? Igisubizo ni wowe ugifite. 

Niyo mpamvu rero umuhungu ugukunda koko kandi by’ukuri azakora iyo bwabaga ngo abone ijambo ryawe, urukundo n’umwanya byawe. Azakina udukino twawe umuhozamo ntabwo azarambirwa. Iteka uzibuke ko abagabo bakunda gushyira ibibazo byose mu biganza byabo iyo bigeze mu rukundo ku muntu bakunda.

Ntabwo bakunda kwicara ngo urukundo rubizanire, umugabo w’ukuri, yiruka ku kintu ashaka iyo bigeze ku byerekeye umutima. Ibi ni nako byahoze, abagabo haba urukundo uwo bashaka bakaba banabapfira. Kuba akwirukaho ntibivuze ko ari uko abandi babuze cyangwa atababona ni uko ari wowe ashaka.

Niba umugabo atagushaka rero azashaka impamvu, azakubwira ko hari ibintu ari kwitaho akubwire ko afite akazi kenshi adahari. Wowe nujya no kumukunda mbese ugashaka kumwiyegereza wowe ubwawe, hari ubwo azakureka kubera impamvu ye bwite ariko ntuzatinda kubona ko ari wowe koko wamusabye urukundo.”

Iyo urukundo rw’ukuri rukugezeho urabimenya ukanarubona ukiga kutarusubiza inyuma”. Aya ni amagambo yavuzwe n’umujyanama mu mibanire Shelton muri Rehabilitation nk’intero yihaye mu myaka myinshi ishize.

Muri iyi nkuru niwisangamo ntutekereze ko tukuzi cyangwa hari aho twumvise ibyawe. Iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo by’umunyamakuru wayanditse hifashishijwe ubutumwa bw’umuhanga mu mibereho ya muntu Trent Shelton mu ntero ye yise Rehabilitation. Nunyurwa n’ibirimo usige igitekerezo cyangwa inama ushaka kugisha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Harindintwali Emmanuel3 years ago
    Ndabashimiyecyane
  • Uwitonze Nadia3 years ago
    Ugukunda ibyo yigomwa kubwawe nigihamya Yuko azakora burikimwe kubw'ibyishimo byae Igihe muzaba mubana. Isura nziza, Imitungo afit, ijwi ryiza ibyo byos nibigaragar kdi bigahinduka vuba. Twite kurukundo batwereka aho kwita kubitaramba





Inyarwanda BACKGROUND