RFL
Kigali

Imana yamukuye ahakomeye! Nyuma yo kuzenguruka umujyi afite icyapa gisaba akazi ubu yujuje inzu y’akataraboneka-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:24/01/2021 14:07
0


Ni kenshi cyane abantu bahura n’ibizazane bakabura akazi bakora kandi bafite ubwenge n’ubumenyi ku kintu runaka. Umukobwa witwa Ibubeleye Mcdonald yigeze kuzenguruka umujyi wa Lagos amanitse icyapa gisaba akazi cyometseho impamyabumenyi ye.



Ntabwo umuntu yatekereza ko byashoboka ariko byarashobotse, ubu ari mu baherwe. Uyu mugore yabihiwe n’ubuzima kandi arumirwa bituma ajya mu muhanda gusaba akazi. Ibubeleye yigeze kujya mu muhanda gusaba akazi impamyabumenyi ye yometse ku ikarito maze azenguruka umujyi ashakisha umukoresha, icyo gihe yaramubuze ubuzima bukomeza gusharira ariyanga.

Woman who once begged for job on the streets builds house at 31, says no man gave it to her

Ku wa kane, tariki ya 21 Mutarama 2021, uyu mugore yifashishije imbuga nkoranyambaga yizihije isabukuru ye y'amavuko yerekana inzu ye nshya. Byari inzira kuri we yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 31 mu buryo bwo kwishimira aho ageze. Ibubelye yavuze ko nta mugabo wamuhaye amafaranga yo kubaka iyo nzu akavuga ko yayigize binyuze mu gucuruza Bitcoin na Forex. Yongeyeho ko atigeze agurisha umubiri we. Ibyo yagezeho byose akaba yarabifashijwemo n'Imana.

Woman who once begged for job on the streets builds house at 31, says no man gave it to her

Avuga ko ntaho Imana itakura umuntu, akemera ko kandi abagabo bakunda umugore wese ufite amafaranga kurusha. Ashimangira ko abagabo bamukunda cyane kubera yamaze kwisobanukirwa no kwiteza imbere ibitari byaramubayeho afata ikarito akazengurika umujyi wa Lagos muri Nigeria ashakisha uwamupfa agasoni akamuha akazi abashe kwitunga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND