RFL
Kigali

CHAN 2020: Mbere y'uko amwe mu makipe atangira kuzinga ibikapu ataha, imibare rusange ihagaze ite?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/01/2021 11:04
0


Ubu mu gikombe cya Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, amatsinda ane yose amaze gukina imikino 2 bivuze ko hagiye gukinwa umukino wa nyuma muri buri tsinda, hagahita hamenyekana amakipe agomba gutaha. Ese haravugwa ayahe makuru ndetse n'imibare mishya?



Mu ijoro ryatambutse ni bwo itsinda rya kane (D) ryakinaga umukino waryo wa 2, bituma nibura buri kipe iri muri Cameroun imaze gusogongera ku mikino ibiri.

Cameroun niyo iyoboye itsinda rya mbere n'amanota 4 inganya Mali iza ku mwanya wa 2, DR Congo ikaba ariyo iyoboye itsinda rya kabiri nayo ifite amanota 4. Maroc ifite amanota 4 ayemerera kuyobora itsinda rya gatatu ririmo ikipe y'Amavubi ifite amanota 2, Guinea ikayobora itsinda rya kane n'amanota 4 inganya na Zambia.


Amakipe yose ahanganiye iki gikombe

U Rwanda, Libya, Niger niyo makipe amaze kuganya imikino yose ibiri amaze gukina, Tanzania, Togo na Burkina Faso nizo kipe zatsinzwe umukino umwe zitsinda undi. Namibia na Zimbabwe, niyo makipe 2 mu makipe 16 atarabasha kubona inota na rimwe ndetse twavuga ko yamaze kwemera icyaha cyo kuba yarasezerewe mu irushanwa, ahubwo ategereje kuzuza imikino itatu nk'uko amategeko y'irushanwa abiteganya. U Rwanda na Namibia nizo kipe zitarinjiza igitego muri iri rushanwa kuva ryatangira.


Ni uku amatsinda yatangiye batarakina

Mu mikino 16 imaze gukinwa, hamaze kubonekamo ibitego 25 harimo ibitego icyenda byabonetse ku munsi wa mbere ndetse n'ibitego 16 byabonetse ku munsi wa kabiri w'amatsinda, mu makipe 16 yitabiriye iri rushanwa nta kipe n'imwe irabasha gutsinda imikino ibiri yikurikiranya.


Uko kugeza ubu amatsinda ahagaze

Kuri uyu munsi ni bwo hamenyekana amakipe abiri agomba kubimburira ayandi kuzinga ibikapu agasubira iwabo kubera umusaruro mucye. Uyu munsi kandi ni bwo hatangira imikino ya nyuma mu matsinda amakipe aratangira gukinira ku isaha ya saa tatu z'ijoro. Itsinda rya mbere Burkina Faso irakina na Cameroun, Mali ikine na Zimbabwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND