RFL
Kigali

Yayeli n'umugabo we Producer Eric bibarutse imfura y'umukobwa bise Rukundo Elva Chanice

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/01/2021 6:17
0


Niyitegeka Yael (Yayeli) umwe mu baririmbyi bakomeye muri Kingdom of God Ministries yabarizwagamo Yvan Buravan kera ataratangira gukora umuziki ku giti cye, yamaze kwibaruka imfura ye y'umukobwa yabyaranye n'umugabo we Eric Rukundo usanzwe ari umu 'Producer'.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23/01/2021 Saa Sita zuzuye z'ijoro ni bwo Yayeli na Eric bibarutse imfura yabo. Rukundo Eric yabwiye InyaRwanda.com ko babyaye umwana mwiza w'umukobwa, bakaba bafite ishimwe rikomeye ku Uwiteka wabagize ababyeyi. Yagize ati "Twabyaye umukobwa mwiza cyane tariki 23 Mutarama saa sita z'ijoro. Yitwa Rukundo Elva Chanice".

Niyitegeka Yayeli ishyiga ry’inyuma mu itsinda rya Kingdom of God Ministries ryamamaye mu ndirimbo 'Sinvaza aho uri', 'Nzamuhimbaza' n'izindi, yarushinze n’umukunzi we Eric Rukundo nyiri Capital Records studio mu birori byabaye tariki 05/10/2019. Basezeraniye muri Healing Centre church i Remera muri Kigali, basezeranywa na Bishop Ntayomba Emmanuel.


Yayeli hamwe n'umugabo we Rukundo

Yayeli azwi nk'umwe mu bakunze gutera indirimbo nyinshi za Kingdom of God Ministry by'akarusho akaba yaramamaye mu ndirimbo 'Nzamuhimbaza'. Eric Rukundo ni umwana wa Pastor Yoramu, akaba n'umu-producer mu buzima busanzwe.

Tariki 6 Nzeli 2018 ni bwo Yayeli yambitswe impeta n'umukunzi we Eric, avuga 'YEGO/YES' imbere y'abantu benshi bari bitabiriye igitaramo gikomeye cya Kingdom of God Ministry cyabereye i Nyarutarama kuri CLA aho iri tsinda ryari ryatumiye umuhanzi Joel Lwaga uri mu bakunzwe mu karere. 

Kumwambika impeta byakozwe nka 'surprise' dore ko umukobwa atari abyiteguye ako kanya nk'uko yabitangarije inyaRwanda.com. Aline Gahongayire ari mu bafashije Eric Rukundo gutungura umukunzi we akamwambika impeta.


Ubwo Yayeli yambikwaga impeta y'urukundo atunguriwe mu gitaramo

Muri 2017 ni bwo batangiye guca amarenga ko bari mu rukundo. Tariki 29 Ugushyingo 2017 Yayeli yabwiye Eric Rukundo amagambo asize umunyu mu kumwifuriza isabukuru y'amavuko. Yayeli yareruye avuga ko Eric ari we mahitamo ye mu buzima bwe bwose. 

Ibi byaje gushyirwaho akadomo tariki 1 Gashyantare 2018 ubwo Eric Rukundo yatunguraga Yayeli ku isabukuru ye y'amavuko akamukorera ibirori imbere y'inshuti zabo za hafi ari nabwo yazitangarije ko Yayeli ari we mukobwa yihebeye ku isi. Kuri ubu uyu muryango uri mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo y'umukobwa.


Yayeli ari mu baririmbyi bakomeye muri Kingdom of God


Yayeli na Eric ku munsi w'ubukwe bwabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND