RFL
Kigali

Impano Chris Hat yageneye abantu kuri Saint Valentin

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/01/2021 8:35
0


Umunsi wa Saint Valentin urihariye cyane cyane ku bakundana. Bahana impano zihariye, bakabwirana amagambo akomeye asiga urwibutso rudasanzwe hagati yabo. Hari n’abatera intambwe yo gutangiza umushinga w’ubukwe bakemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.



N'ubwo muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, umuhanzi Chris Hat yashyizeho irushanwa rizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo gufasha abafana be n’abakunzi b’umuziki kuzizihiza neza umunsi wa Saint Valentin, ku wa 14 Gashyantare 2021.

Ni irushanwa rizakorwa umuntu aririmba cyangwa se abyina indirimbo ‘Burundu’ uyu muhanzi aherutse gusohora. Ryatangijwe ku mugoroba w’uyu Gatandatu tariki 23 Mutarama 2021. Rifite intego yo gukundisha byihariye abantu batandukanye iyi ndirimbo yasohotse mu ntangiriro za Mutarama  2021.

Hazatangwa amadorali 100 ku mukobwa n’umuhungu. Usabwa kwifata amashusho y’umunota umwe uririmba cyangwa ubyina indirimbo ‘Burundu’ ya Chris Hat hanyuma ayo mashusho ukayashyira kuri konti yawe ya Instagram ukamenyesha Chris Hat.

Alex Muyoboke na Christ Hat bazajya basangiza abandi amashusho y’abantu batandukanye bitabiriye irushanwa. Uzatsinda azamenyekana mbere y’Umunsi w’Abakundana, hashingiwe kuri ‘Likes’ na ‘Comments’ yagize.

‘Burundu’ yabaye indirimbo ya kabiri uyu muhanzi yasohoye kuva atangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga. Ni nyuma y’indirimbo ye yafunguye ikibuga cy’umuziki yise ‘

Indirimbo ‘Burundu’ ifite ikinashusho ry’abantu babiri basezerana kubana akaramata byemewe n’amategeko n’imbere y’Imana. Umusore ashimagiza umukobwa amubwira ko ari ‘umwamikazi w’umutima we ‘kandi ntibizigera bishira’.

Chris Hat aririmba abwira umukobwa ‘kuri iyi saha no kuri uyu munota ubaye uwanjye burundu’. Iyi ndirimbo ‘Burundu’ yakorewe muri Kigali Records ari naho uyu muhanzi yazamukiye. ‘Mix&mastering’ yakozwe na Bob Pro n’aho amashusho yafashwe anatunganywa na Easy Cuts.

Chris Hat yashyizeho irushanwa ku muntu uzabyina akanaririmba neza indirimbo ye yise 'Burundu'
Ku wa 08 Mutarama 2021, ni bwo Chris Hat yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise 'Burundu'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BURUNDU' YA CHRIS HAT









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND