RFL
Kigali

Uganda: Geosteady yatangaje icyatumye yinjira mu idina ya Islam

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:23/01/2021 16:04
0


Umuhanzi Geosteady ugezweho mu ndrimbo zitandukanye yavuze ko yinjiye mu idini ya islam kubera umuhamagaro. Mu kiganiro yatanze yavuze ko kujya mu idini ya Islam ari inzozi yahoranye.



Yagize ati "Ibi byanyirukaga mu maraso. Nkivuka nari umusilamu. Data nawe yavuye muri iri dini kubera ko yashatse umugore ufite iyindi myemerere. Namaze igihe kirekire mbitekerezaho ubu nshimishijwe no kuba ngeze kubyo nifuzaga".


Ubu yahisemo gukoresha izina rya "Hassan" nk'umwemera wa islam

Kigozi George William ukoresha izina rya Geosteady mu muziki ari mu bagezweho muri iki gihugu cya Uganda mu njyana ya Afro Zouke. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye yakoze zirimo nka "Tokendeza”, "Wakyuka","Final", "Owooma" yakoranye na Charly na Nina n'izindi nyinshi.

REBA HANO INDIRIMBO OWOOMA YAKOTANYE NA CHARLY NA NINA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND