Sebahizi Byishimo wahisemo kwitwa Bismarck nk'izina ry'ubuhanzi, utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze kwinjira mu muziki, ahera ku ndirimbo yise 'Bizasohora' yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo. Ni indirimbo yishimwe cyane na bamwe mu bamaze kuyumva no kuyireba ku rubuga rwa Youtube.
Bismarck umunyempano mushya mu muziki wa Gospel, ni umusore w'imyaka 25 y'amavuko, akaba atuye muri America mu mujyi wa Houston wo muri Leta ya Texas. Ni umwana wa kabiri mu muryango w'abana 8. Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko akurira mu gihugu cy'u Burundi.
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Bismarck yadutangarije ko mu muziki yinjiyemo, afite intego yo 'kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bukagera kure'. Indirimbo ye ya mbere yamaze gushyira hanze yitwa 'Bizasohora' ikaba irimo ubutumwa bubwira abantu ko ibyo Imana yabasezeranyije bizasohora.
Bismarck amaraso mashya mu muziki wa Gospel
Uyu musore, yavuze ko atangiranye imbaraga mu rugendo rw'umuziki, dore ko nyuma y'iyi ndirimbo ye ya mbere, avuga ko yiteguye gusohora mu minsi iri imbere n'izindi ze. Muri iyi ndirimbo ye ya mbere, aririmbamo aya magambo "Uko imparakazi yahagizwa no gushaka amazi, ni ko umutima wanjye ugukeneye ngwino umbemo, ntaho nakwivana, ntaho nakwigeza utanyoboye".
Bismarck yihaye intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bukagera kuri benshi
REBA HANO INDIRIMBO YA MBERE YA BISMARCK
TANGA IGITECYEREZO