RFL
Kigali

Uburyo busanzwe wakoresha ukarinda amaso yawe gutukura agahora ari umweru

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/01/2021 13:29
0


Ni kenshi usanga abantu bamwe amaso atukuye cyane, nyamara ku bandi ugasanga ni umweru. Hari n'abandi kandi bahora bifuza icyabafasha kutagira amaso atukura. Niba wifuza guhorana amaso meza y'umweru hari uburyo busanzwe bwabigufashamo.



Kura imyanda yose mu maso

N'utuntu duto cyane, nk’umukungugu, twagiye mu maso tuba dushobora kwangiza imitsi yo mu maso. Niba wumva utokowe, ntubyiringire, kuko ibi biba bishobora kwandiza agace k’ijisho kitwa Cornea. Ahubwo, ikiza ni ukoza ijisho ryawe. Ijisho waryoza ushyira ugitonyanga cy’amazi mujisho ukanuye, mu gihe kimaze kujyamo ugahumbaguza cyane kandi byihuse. Kugira kandi ribe ryacya neza cyane, ushobora gukoresha ikiganza ukarifungura mu gihe igitonyanga gitambukamo.

Ushobora kandi no gukoresha amazi, ugakaraba bisanzwe mu maso ukoresheje amazi meza, kandi amaso afunguye. Ibi bituma amazi anyura mu maso akahoza, cyangwa, ushobora gukoresha n’ibikoresho byabugenewe mukoza amaso. Mu gihe mu jisho harimo imyanda, bishobora kuguteza ikibazo yaba guhumbya cyangwa gufungura amaso.

Ryama amasaha umunani buri joro

Kutabona igihe gihagije cya gusinzira ni kimwe mu bituma amaso atukura cyane. Niba wumva unaniwe, waguye agacuho k'umunsi, amaso yawe atukuye yatewe nuko utasinziriye bihagije. Abantu bakuru bisaba ko baryama amasaha hagati y’arindwi n’icyenda buri joro, gusa kuri bamwe ari munsi yayo ashobora kuba ahagije kuri bo bitewe n’imiterere y’umubiri.

Ruhuka kureba TV no kureba muri mudasobwa

Nubwo waba waryamye igihe kirekire bihagije, ariko ushobora gukomeza kuba ufite amaso atukuye kubera umara igihe kirekire uri kureba TV, cyangwa uri gukoresha mudasobwa. Ibi biterwa nuko abantu iyo bari kureba TV, cyangwa bari gukoresha mudasobwa bahumbya gace bishoboka. 

Ubushakashatsi bugaragazako byibura wagakwiye gufata 15 yo kuruhuka buri masaha 2 kandi ugafata akaruhuko k’amasegonda 30 mu minota 15 mu gihe waba uri gukoresha mudasobwa cyangwa uri kureba TV. Mu gihe uri gufata aka karuhuko, gerageza urebe ahantu kure urebeye nko mu idirishya cyangwa n’ifoto iri ahitaruye mu cyumba uri gukoreramo.

Ambara sunglasses (Ray Ban)

Ubushakashatsi buvugako kuba uri kuzuba igihe kirekire cyangwa mu muyaga bishobora gutuma amaso atukura. Mu gihe waba wambaye RayBan mu kurinda ko amaso yakira urumuri rukabije, mu gihe uri hanze, byagufasha kurinda amaso kuba yakubitwa n’umuyaga cyangwa yagirwaho na UV light zishobora kuyananiza. Kwambara sunglasses ni ingenzi mu kwirinda ko amaso atukura. Urumuri rwinshi rw’izuba rushobora guteza ibibao ku mikorere y’ijisho, bikaba byatuma ritukura cyane.

Reka itabi kandi wirinde kuba ahantu hari imyotsi yaryo

Kunywa itabi ni kimwe ubiteza ugutukura kw’amaso. Niba unywa itabi, geregeza bishoboka kurireka kandi wirindi ahantu hari imyotsi yaryo – aho bari kurinywera. Uretse kuba byagufasha kurinda amaso yawe gutukura, kuva ku itabi bifitiye umubiri ibyiza byinshi cyane.

Ntugakoreshe bikabije imiti yo guhindura amaso imyeru

Iyi miti ni ubryo bwihuse bwafasha kugira amaso ahite ahinduka imweru ugihe gito, gusa kuyikoresha bishobora gutuma ikibao gikomera kurusha kucyoroshya. Iyi miti ikoreshwa iba irimo Vasocontrictors – bikaba bimwe mu byegeranya udutsi dutwara amaraso mumaso. 

Iyo uyikoresheje cyane, umubiri wubaka uburyo bwo kujya urwanya iyo miti, ibi bigatuma amaso aba imituku cyane birenze. Mu gihe ugiye kugura iyi miti mu kugufasha guhindura amaso imyeru, ugomba kwirinda yo yaba ifite bimwe muri ibi bikurikira: Ephedrine hydrochloride, Naphazoline hydrochloride, Phenylephrine hydrochloride na Tetrahydrozoline hydrochloride.

Src:wwwalaboutvision.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND